00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’umunsi: Impuhwe za kibyeyi mu nyoni

Yanditswe na Igirubuntu Darcy
Kuya 26 January 2022 saa 01:17
Yasuwe :

Mu ntangiriro za 2022 nagiye kuri Kigali Public Library, ngiye kwiyungura ubumenyi mu bitabo bitandukanye bihabarizwa.

Saa Sita Ubwo narindi hanze mfashe akaruhuko gato, nabonye ibintu bitangaje ku nyoni byongeye kunyibutsa urukundo rwa kibyeyi.

Nicaye mu biti hanze nabonye inyoni irimo itoratora ibintu bitandukanye ariko ntimire ikabigumisha ku munwa wayo, byatumye nkomeza kuyitegereza nibaza ibyo irimo.

Imaze kugwiza yagurukiye ku ishami ryariho indi nyoni ariko ikiri nto mbona bimwe yatoye irabiyitamitse.

Ubusanzwe sinjya ngenda ukubiri na camera yanjye nyuma yo kubona icyo gikorwa gitangaje nahise nyikura mu gikapu, nkurikira ya nyoni ibyo irimo niko gufata amafoto agaraza irimo kugaburira umwana wayo.

Nubwo benshi tudasobanukiwe imibereho y’inyamaswa ariko ikigaragara ni uko zigira urukundo kuko nk’uko tubizi umubyeyi ufite umwana aba ahangayitse ngo ararya iki no ku nyoni niko bigenda nkurikije ibyo niboneye.

Inyoni yagiye gushaka ibyo kurya izanira umwana wayo
Inyoni nkuru igaburira ibyana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages