00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Indamukanyo nshya

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 17 September 2019 saa 02:08
Yasuwe :

Kubera ubukana bw’icyorezo cya Ebola, mu Karere ka Rubavu gahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusuhuzanya mu kiganza ntibigikorwa cyane ku begereye imipaka.

Ubu iyo umuntu ahuye na mugenzi we, basuhuzanya bakoresheje igipfunsi cyangwa se bagasuhuzanya bakozanyijeho ukuboko ku buryo nta matembabuzi ayo ariyo yose ashobora kugera ku wundi muntu.

Ku ifoto, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yasuhuzanyaga n’ukuriye Ingabo mu Ntara y’u Burengerazuba, Gen Alexis Kagame ukuriye diviziyo ya gatatu y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu Burengerazuba.

Gen Alexis Kagame asuhuzanya na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Gashumba Diane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages