Uretse abagana iri hahiro, hari benshi bari Simba Center bagiye gufatira ifoto kuri iyi nyubako ifite agace kaba kazamukamo amazi ari mu mabara atandukanye, bikaryohera amaso y’abatari bake.
Buri mugoroba usanga abantu batandukanye bavuye ku mirimo basohokanye n’imiryango yabo kuri Simba center, inyubako nshya iri i Gacuriro atari uguhaha gusa bibajyanye ahubwo bashaka no kuharuhukira ari nako bahafatira amafoto y’urwibutso.
Iyi nyubako ubusanzwe irimo ihahiro rya Simba rihuriwemo n’abacuruzi batandukanye bityo bikaba byagorana ko ugira ibyo uhabura mu gihe waba ugiye kuhahira.
Binavugwa ko hari gutegurwa gushyirwa ibikinisho bigezweho by'abana ku buryo hazaba ahantu hagutse ho kwidagadurira.








Amafoto: Kwizera Herve





Ibitekerezo 0