Inzovu ni inyamaswa y’inyamabere iboneka muri Afurika na Aziya ndetse ikagira umwihariko wo gukundwa na ba mukerarugendo kubera igihagararo igira no kugwa neza ariko ikazira abayisagarira.
Uyu munsi mpuzamahanga w’inzovu wizihizwa ku wa 12 Kanama watangijwe n’Umunya-Canada utunganya filimi, Patricia Sims afatanyije na ‘Thailand’s Elephant Reintroduction Foundation’ mu 2011 ariko uza gutangira kwizihizwa mu 2012.
Uyu Munya-Canada yashyizeho uyu munsi kugira ngo abantu bawugire uwo kurushaho kumenya byimbitse iyi nyamaswa y’inyamabere ndetse banazirikane ibibazo imiryango itandukanye y’inzovu ihura nabyo hirya no hino ku Isi.
Uretse kuba inzovu ari imwe mu nyamaswa z’inyamabere zikundwa na ba mukerarugendo, uyu munsi mpuzamahanga wazo uje mu gihe zibasiwe n’ibibazo bikomeye birimo ba rushimusi, ihindagurika ry’ikirere n’iyangizwa ry’ibidukikije kandi ariho zitura.
Izi mpamvu zose n’izo zituma buri mwaka inzovu zibarirwa mu magana zipfa harimo na 360 ziherutse gusangwa muri Pariki yo muri Botswana n’ubwo zo hataramenyakana impamvu ya nyayo yatumye zipfa.
Imibare yerekana ko mu bisekuru bitatu bishize umubare w’inzovu wagabanutse ku kigero cya 50% kuri ubu ku Isi yose hakaba hasigaye izibarirwa hagati y’ibihumbi 40 n’ibihumbi 50.











Amafoto: Niyonzima Moses




Ibitekerezo 0