00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Lewis Hamilton yashimye imyambarire n’urugwiro by’Abanyarwandakazi yahuye nabo

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 19 August 2022 saa 11:39
Yasuwe :

Umwongereza ukomeye mu mukino wo gutwara imodoka nto, Formula 1, Lewis Hamilton, amaze ibyumweru bibiri ku butaka akomokaho bwa Afurika. Mu bihugu yasuye harimo n’u Rwanda aho yageze muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Hamilton yageze mu Rwanda avuye muri Kenya na Namibia. Tariki ya 11 Kanama 2022 ni bwo yari muri Pariki y’Ibirunga ari kumwe n’inshuti ze.

Mu nzira yerekeza muri Pariki y’Ibirunga yahuye n’Abanyarwanda batandukanye arabishimira ndetse nabo bamugaragariza urukundo. Umunsi ku munsi ntasiba kugaragaza amarangamutima ye ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Kuri iyi nshuro yagiye kuri Instagram ye yandika amagambo akomeye ku bagore yahuriye na bo mu Rwanda, atangazwa n’imyambarire yabo.

Ati “Nagiriye amatsiko imyambaro yabo mbasaba kwifotozanya na bo. Amabara yayo n’uburyo bajyanishije byari byiza cyane, ikirenze kwari ukubegera.”

Mu byo yatangaje byamunejeje mu Rwanda harimo kuzamuka imisozi no kureba ibinyabuzima biyirimo.

Lewis yishimiye ubuzima yamazemo iminsi ku butaka akomokaho bwa Afurika. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yanditse ashimira uburyo yakiriwe.

Ati “Ibi byumweru bibiri sinshidikanya ko ari byo nagiriyemo umunezero udasanzwe mu buzima bwanjye. Si ndi uwo nari ndi we mbere yo gusura hariya hantu, uburanga n’amahoro nahaboneye byaranyuzuye kandi bimpindura mushya.”

“Kuri uyu munsi, ndiyumvamo ibisekuruza byanjye ndetse no kuba umunyembaraga. Ndashimira u Rwanda, Namibia, Tanzania na Kenya.”

Lewis Hamilton ni umunyabigwi muri Shampiyona y’Isi ya Formula 1 kuko amaze kuyegukana inshuro zirindwi, ibintu byatumye ahabwa ishimwe n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.

Lewis Hamilton yashimye imyambarire n’urugwiro by’aba Banyarwandakazi yahuye nabo
Lewis Hamilton abereka ubwiza bw'ifoto bifotoje hamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages