Manzi Thierry yaguzwe na AS Far Rabat yari isanzwe ikinamo Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukina yugarira anyuze ku ruhande rw’ibumoso.

Manzi yaguzwe avuye muri Georgie aho yakiniraga FC Dila Gori yo mu cyiciro cya Mbere yari amazemo amezi atandatu.

Bombi bagiranye ibihe byiza muri APR FC kugeza ubwo buri wese aguzwe n’ikipe yo hanze y’u Rwanda none bongeye kwisanga mu ikipe imwe.

Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende na Manzi Thierry nyuma y'imyitozo ya mbere bahuriyemo mu ikipe nshya
Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende na Manzi Thierry nyuma y'imyitozo ya mbere bahuriyemo mu ikipe nshya