Uyu munsi witabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi baturuka imihanda yose y’Isi biganjemo abakirisitu Gatolika.
Minisitiri Gatabazi yafotowe agiye gutura ashimira Imana ndetse anabyina yishimanye n’abandi bakirisitu. Yari aherekejwe n’abarimo umugore we ndetse n’umwana wabo w’umukobwa.
Igitambo cya Misa cyo kwizihiza uyu munsi cyayobowe na Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin.
Witabiriwe n’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan; Senateri Havugimana Emmanuel; Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel n’abandi.
Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya ryemejwe na Papa Piyo XII ku wa 1 Ugushyingo 1950. Muri Bibiliya, igice cy’Isezerano rya Kera n’Irishya ntaho bivuga ko yaba yarajyanywe mu Ijuru ariko ibindi bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatolika birabyemeza.
Kiliziya Gatolika yemeje ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu bigaga i Kibeho mu ishuri ryisumbuye kuva tariki 28 Ugushyingo 1981 no mu 1982 aho bagiye baganirizwa inshuro zirenze imwe na Bikira Mariya.
Hari hashize imyaka ibiri Asomusiyo itizihizwa neza kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!