Mo Farah yageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, kuva icyo gihe yatangiye kugaragara mu bikorwa bitandukanye birimo n’Irushanwa rya ‘Kigali International Peace Marathon’.
Uyu mugabo abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko mu byamunejeje harimo no gusura ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Yagize ati “Ibihe by’akataraboneka hamwe n’ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mwakoze cyane ‘Ellen Campus’ kunyigisha byinshi kuri zo.”
Ubu butumwa bwa Mo Farah bwari buherekejwe n’amafoto amugaragaza yishimiye guhura n’ingagi ndetse n’andi ari muri ‘Ellen Campus’, Ikigo gikora Ubushakashatsi kuri izi nyamaswa giherereye mu Karere ka Musanze.
Mo Farah ni umwe mu bubatse amateka mu mukino wo gusiganwa ku maguru ndetse yagiye yesa uduhigo twinshi mu mikino irimo iya Olempike.
Afite imidali 10 yegukanye mu marushanwa atandukanye yo kwiruka harimo ine yakuye mu mikino ya Olempike n’indi itandatu yegukanye ku rwego rw’Isi.
Nyuma ya Lasse Virén ni uwa kabiri usiganwa ku maguru muri metero ibihumbi bitanu na 10, wabashije kubona imidali ibiri mu mikino ya Olempike.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!