Ku wa Kane tariki 3 Ugushyingo 2022, ibikorwa nk’ibi byageze ku bo muri St. Adelaide School iherereye mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro maze abagize ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi bigisha abana n’abarimu bo muri iri shuri iby’ibanze bakora igihe bibasiwe n’inkongi.
Aya mahugurwa y’umunsi umwe yahawe abanyeshuri 58 barimo abiga mu ishuri ry’incuke n’abo mu mwaka wa Mbere w’amashuri abanza bari baherekejwe n’abarimu babo, ubwo bari basuye icyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Muri iyi gahunda abana bahabwa ubumenyi ku nkongi z’umuriro, ibizigize, amoko yazo, akaga gaterwa nazo nko gutwika imitungo, guteza ubumuga ndetse n’impfu.
Batozwa kuzikumira birinda gukinisha ibikoresho birimo insinga z’amashanyarazi, gazi n’indi myitwarire ishobora kuba yateza inkongi nk’uko byagiye bigaragara ku nkongi zimwe na zimwe zagiye zigaragara hirya no hino, bakanerekwa ibizimyamuriro bitandukanye byifashishwa mu kuzimya buri bwoko bw’inkongi.
Imwe mu mafoto yafatiwe muri iki gikorwa ni igaragaza umwana muto afashe umupira w’amazi wifashishwa n’abazimya inkongi, ndetse ari kwerekwa uko bikora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!