00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Perezida Erdogan yahumurije uwarokotse umutingito wo muri Turikiya

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 17 February 2023 saa 02:58
Yasuwe :

Umutingito wabaye ku wa 6 Gashyantare 2023 mu bihugu bya Turikiya na Syria washegeshe abatuye ibyo bihugu ku buryo uretse imibare y’abahitanywe nawo yiyongera umunsi ku wundi ibikorwaremezo byarangijwe ku buryo bizasaba igihe kinini kubisana.

Ibyabaye muri ibyo bihugu birenze amarangamutima ya muntu ku buryo uretse ubufasha mu by’amafaranga abarokotse iki kiza bakeneye guhumurizwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Imiryango mpuzamahanga ifatanyije n’ibihugu biri gusimburana umunsi ku wundi mu gutanga amatsinda y’abantu bagira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi.

Imwe mu mafoto yafatiwe ahabereye umutingito, yagaragaje Perezida wa Turikiya Turikiya Recep Tayyip Eld Erdogan ahobera umukecuru warokotse icyo kiza asa n’umuhumuriza.

Iyi foto yafatiwe mu gace ka Adiyaman kari mu twashegeshwe cyane n’uyu mutingito.

Umutingito ukimara kuba kandi Perezida Erdogan, yahise atangaza icyunamo cy’iminsi irindwi mu guha agaciro abahitanywe nawo.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, icyo gihe Perezida Erdogan, yavuze ko “Nemeje ishyirwaho ry’icyunamo cy’iminsi irindwi mu gihugu cyose. Ibendera ryacu mu gihugu no hanze yacyo aho duhagarariwe rizururutswa kugeza izuba rirenze ku Cyumweru, tariki ya 12 Gashyantare 2023.’’

Kuri ubu imibare y’abahitanywe n’uyu mutingito irabarirwa mu barenga ibihumbi 40.

Perezida Erdogan yahumurije uyu mukecuru warokotse umutingito wo muri Turikiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages