Ibyabaye muri ibyo bihugu birenze amarangamutima ya muntu ku buryo uretse ubufasha mu by’amafaranga abarokotse iki kiza bakeneye guhumurizwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Imiryango mpuzamahanga ifatanyije n’ibihugu biri gusimburana umunsi ku wundi mu gutanga amatsinda y’abantu bagira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi.
Imwe mu mafoto yafatiwe ahabereye umutingito, yagaragaje Perezida wa Turikiya Turikiya Recep Tayyip Eld Erdogan ahobera umukecuru warokotse icyo kiza asa n’umuhumuriza.
Iyi foto yafatiwe mu gace ka Adiyaman kari mu twashegeshwe cyane n’uyu mutingito.
Umutingito ukimara kuba kandi Perezida Erdogan, yahise atangaza icyunamo cy’iminsi irindwi mu guha agaciro abahitanywe nawo.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, icyo gihe Perezida Erdogan, yavuze ko “Nemeje ishyirwaho ry’icyunamo cy’iminsi irindwi mu gihugu cyose. Ibendera ryacu mu gihugu no hanze yacyo aho duhagarariwe rizururutswa kugeza izuba rirenze ku Cyumweru, tariki ya 12 Gashyantare 2023.’’
Kuri ubu imibare y’abahitanywe n’uyu mutingito irabarirwa mu barenga ibihumbi 40.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!