Ku batazi Bolsonaro ni umugabo w’imyaka 67 wabaye Perezida wa 38 wa Brésil kuva mu 2019 kugeza mu 2022 ubwo yahigikwaga na Luiz Inacio Lula da Silva.
Nyuma yo kurekura ubutegetsi ku bwa burembe Jair Bolsonaro yahise ahungira i Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari naho aba kugeza n’uyu munsi.
Itangazamakuru ryo muri Amerika rivuga ko kuva uyu mugabo yagera muri iki gihugu ubuzima bwamuhindukanye, aho atuye mu nzu isanzwe iri hafi na Disney World Resort.
Kuri ubu abarinzi, imodoka n’inzu zihenze byamaze guhinduka amateka kuri uyu mugabo, ahubwo asigaye yitungiwe n’ibiryo bya KFC iri muri aka gace kimwe na rubanda rwo muri aka gace.
Amakuru avuga ko kugeza ubu inzu Bolsonaro atuyemo mu Mujyi wa Orlando yayitijwe na Jose Aldo, umukinnyi ukomeye mu mukino njyarugamba ukomoka muri Brésil.
Abaturanyi ba Bolsonaro bavuga ko bitakiri igitangaza guhurira nawe mu isoko cyangwa yicaye muri KFC arya inkoko kimwe na bo.
Kugeza ubu inzego z’ubutabera muri Brésil zatangiye gukurikirana Bolsonaro kubera uruhare akekwaho mu myigaragambyo yatumye abamushyigikiye bigabiza ibiro bya Perezida, Inteko Ishinga Amategeko n’izindi nyubako zikoreramo ibigo bya Leta i Brasilia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!