Mu ijoro ryo ku wa, Gatanu tariki 9 Nzeri 2023 APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona itsinze REG BBC amanota 80-68, yuzuza intsinzi enye mu Mikino ya Kamarampaka “BetPawa Playoffs”.
Muri uyu mukino wa nyuma, Axel Mpoyo niwe watsinze amanota menshi angana na 25 ndetse akora na ‘rebound’ eshanu.
Mu bakunzi benshi b’iyi kipe, umubyeyi wa Mpoyo ni umwe mu bagarutsweho cyane haba ku bari bateraniye muri BK Arena ndetse na nyuma ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mubyeyi ukunze kugaragaza imifanire iri hejuru, aho aba agendana n’umukino bikaba akarusho iyo umuhungu we atsinze amanota atatu cyangwa ‘dunk’.
Ubwo uyu mukino wari ugeze mu gace ka gatatu, APR BBC itangiye kwizera intsinzi kuko ikinyuranyo cyari hejuru y’amanota 15, uyu mubyeyi yahagurutse mu mwanya yicayemo asanga abafana b’ iyi kipe bakubitaga ingoma abaka imwe nawe arayivuza ari nako abyina.
Si ibyo gusa kuko yanafashe umweyo atangira gukubura nk’ikimenyetso kigaragaza ko APR BBC isezereye REG BBC iyikubuye (sweep). Ibi babivuga cyangwa babikora mu gihe ikipe yasezereye indi iyitsinze imikino yose.
Benshi mu barebaga uyu mubyeyi banejejwe n’uburyo bwe bw’imifanire bwiganjemo imbaraga nyinshi nyamara ingano ye ishobora gutuma ucyeka ko atabibasha.
Nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona, Axel Mpoyo yabwiye IGIHE ko ari umugisha kugira umubyeyi umushyigikira ku rwego nyina abikoraho.
Ati “Niko ameze kuva kera natangira gukina. Buri gihe cyose aba ahari, afana n’imbaraga nyinshi abwira n’abandi ngo bashyiremo imbaraga. Ndabikunda cyane kandi umugisha ukomeye.”
Axel Mpoyo ni umwe mu bakinnyi APR BBC igenderaho uzwiho gutsinda amanota atatu menshi. Mu mwaka ushize w’imikino uyu mukinnyi yari yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka (MVP).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!