Ibi byabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Mutarama 2023, ubwo Tariro Wash yari yitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu azwi nka ‘National Breakfast Prayer’ yabereye muri Kigali Convention Centre.

Amafoto yafashwe agaragaza uyu mukobwa wari wambaye umukenyero w’umuhondo agerageza gushayaya, ubwo haririmbwaga indirimo zo guhimbaza Imana ariko zisaba kubyina Kinyarwanda.

Tariro Wash akunze gusura u Rwanda bigendanye na filime ari kuhakorera yise ‘Africanda’ igamije kwigisha Abanyafurika ibijyanye no guharanira ubwigenge bwa Afurika ‘Pan Africanism’.

Tariro Wash yari yambaye imyambaro gakondo y'Abanyarwanda
Tariro Wash yari yambaye imyambaro gakondo y'Abanyarwanda
Umukobwa wa Perezida wa Zimbabwe, Tariro Wash agerageza kubyina Kinyarwanda
Umukobwa wa Perezida wa Zimbabwe, Tariro Wash agerageza kubyina Kinyarwanda
Tariro Wash yifatanyije n'Abanyarwanda mu masengesho yo Gusabira Igihugu
Tariro Wash yifatanyije n'Abanyarwanda mu masengesho yo Gusabira Igihugu

Amafoto: Igirubuntu Darcy