Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Mulisa yasangije abamukurikira ifoto agerageza kwambura umupira rutahizamu Tuyisenge Arsène, bigaragara ko na we yari mu kibuga bakorana imyitozo.
Amagambo yakurikije iyo foto yagize ati “Iyo bibaye ngombwa twigira mu kibuga, bihora ari iby’agaciro guhagararira igihugu cyanjye.”
Ni imyitozo ya nyuma Amavubi yakoze yitegura guhura na FC Saint-Éloi Lupopo mu mukino wa gicuti ubera i Casablanca muri Maroc ku wa Kabiri, tariki 27 Nzeri 2022.
Ni umukino wa kabiri wa gicuti u Rwanda rugiye gukinira muri Maroc kuko uwa mbere waruhuje na Guinée équatoriale warangiye ibihugu byombi binganya 0-0.
Jimmy Mulisa ni umwe muri barutahizamu beza u Rwanda rwagize ndetse yari mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yakinnye imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika cyabereye mu Mujyi wa Tunis muri Tunisia mu 2004.
Uyu munyabigwi yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda nka APR FC na AS Kigali. Kuri ubu atoza abana bari mu Irerero rye Umuri Foundation.







Ibitekerezo 0