IGIHE yifashishije urubuga rwa Flickr ya Minisiteri y’Ingabo yahisemo kubageza imwe mu myitozo ihabwa abasore n’inkumi kugira ngo binjire mu ngabo z’u Rwanda.
Aya mafoto yiganjemo ayafashwe ku wa 29 Werurwe 2019 ubwo RDF yakiraga abasirikare bashya bari barangije imyitozo yabo mu kigo cya Nasho mu karere ka Kirehe.
Aya mafoto agaragaza imyitozo itandukanye ihabwa ingabo z’u Rwanda irimo ibafasha kuba bagaba ibitero baturutse mu mazi, kurwana nta ntwaro, kumanukira ku migozi no kurira ahantu harehare.
Ubwo basozaga imyitozo, Gen Patrick Nyamvumba wari umugaba mukuru w’Ingabo icyo gihe, yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura kugira ngo bazabashe gusohoza inshingano zabo neza ndetse abereka ko yashimishijwe n’ubumenyi bafite mu bijyanye n’imikino njya rugamba no gukoresha intwaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!