Kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarakajije umutekano bituruka ku kuba Perezida uherutse gutorwa Joe Biden ari burahire kuri uyu wa 20 Mutarama 2021, kandi hakaba hari impunge z’uko uyu muhango ushobora kurangwa n’umutekano muke.
Mu myaka yashize uyu muhango ntiwajyaga usaba ko hacungwa umutekano mu buryo bugaragara kuri uru rwego kugeza n’aho ubona umusirikare mu muhanda, gusa bitewe n’impungenge inzego z’ubutasi zagaragaje ko uyu muhango ushobora kugaragaramo ibikorwa by’umutekano muke byabaye ngombwa ko bikorwa.
Nyuma y’aho abashyigikiye Perezida Trump bigabije Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko (Capitol) bakayikoreramo imyigaragambyo, FBI yahise igaragaza impungenge z’uko igikorwa nk’iki gishobora kwisubiramo ubwo Biden azaba arahira.
Ibi byatumye hoherezwa abasirikare ibumbi 25 ku nyubako ya Capitol izaberamo uyu umuhango kugira ngo bakore ibishoboka byose abashyigikiye uyu mugabo uri gusoza manda ye batazongera kubakoza isoni mu maso y’amahanga.
Uyu mubare w’abasirikare ni kimwe cya kabiri cy’umubare w’abantu bose bagiye bitabira uyu muhango wo kurahira kwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka yashize.
Uretse Joe Biden uri burahire nka Perezida, hararahira na Kamala Harris nka Visi Perezida.





















Ibitekerezo 0