Ibi birori byakurikiye umukino Rayon Sports yatsinzemo Rwamagana City ibitego 2-0, byinjijwe na Musa Essenu na Paul Were. Wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Nyuma y’umukino bagiye gusuhuza abafana, abakinnyi n’abakunzi baririmbiye Onana na Rwaka indirimbo zo kwizihiza isabukuru y’amavuko. Nyuma y’indirimbo aba bombi bazherejwe umutsima bawusangira na bagenzi babo.

Byabereye imbere y’imbaga y’abakunzi ba Rayon Sports mbere y’uko abakinnyi bakomereza mu rwambariro.

Rutahizamu André Onana aganira n’itangazamakuru yanze gutangaza imyaka yujuje avuga ko ari ibanga rye bwite.

Yagize ati “Ntabwo imyaka nayivuga kuko ni ibanga ryanjye bwite. Ndashimira kandi abantu bose bagize uruhare mu kudutungura kuri iyi sabukuru.’’

Yavuze ko kuri uyu mukino yifuzaga gutsindamo igitego ku isabukuru ye y’amavuko nubwo yagitsinze ariko nticyemerwe.

Yakomeje ati “Kenshi mba ndi imbere ya ba myugariro, sinemera ko nari naraririye ariko umusifuzi yafashe umwanzuro nta kundi.”

Willy Esomba Onana yageze muri Rayon Sports mu mwaka mu 2021 ahagirira ibihe byiza kuko yigaruriye imitima ya benshi mu bakunzi b’iyi kipe.

Undi wifurijwe isabukuru nziza ni Umutoza wungirije muri Rayon Sports, Rwaka Claude, uyu yayigezemo mu mwaka ushize avuye muri Kiyovu Sports aho n’ubundi yari yungirije Umurundi Haringingo Francis.

Umutsima bawushyikirijwe n'abakobwa b'uburanga
Umutsima bawushyikirijwe n'abakobwa b'uburanga
Byari ibihe by'akanyamuneza
Byari ibihe by'akanyamuneza
Onana Willy [wambaye nimero 10] yashimiye abagize uruhare mu kumwifuriza isabukuru y'amavuko
Onana Willy [wambaye nimero 10] yashimiye abagize uruhare mu kumwifuriza isabukuru y'amavuko
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimanye na Onana ku munsi we w'amavuko
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimanye na Onana ku munsi we w'amavuko
Abafana n'abakinnyi ba Rayon Sports batunguye Willy Onana na Rwaka Claude
Abafana n'abakinnyi ba Rayon Sports batunguye Willy Onana na Rwaka Claude
Rutahizamu Willy Onana n'Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Rwaka Claude batunguriwe muri Stade ya Kigali i Nyamirambo bifurizwa isabukuru nziza y'amavuko
Rutahizamu Willy Onana n'Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Rwaka Claude batunguriwe muri Stade ya Kigali i Nyamirambo bifurizwa isabukuru nziza y'amavuko
Abakinnyi bagerageje gusiga Onana umutsima mu isura
Abakinnyi bagerageje gusiga Onana umutsima mu isura
Umurundi Eric Mbirizi [iburyo] atamika Willy Onana umutsima
Umurundi Eric Mbirizi [iburyo] atamika Willy Onana umutsima