Ni amagare yari amaze igihe kinini ategerejwe n’Abanya-Kigali ku buryo ku munsi yatangirijweho benshi bagaragaye bayatwaye mu mihanda harimo n’uyu mukobwa warinyonga yambaye inkweto ndende ubusanzwe zinagora bamwe kuzigenderamo.
Kurigendaho bizaba ari ubuntu mu gihe cy’amezi abiri uhereye kuri uyu wa 9 Nzeli 2021, nyuma hazashyirwaho ibiciro byoroheye buri wese ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.
Abazajya bakenera kurikoresha bagomba kuba bafite ‘application ya ‘Guraride’ muri Telefone ndetse bitwaze n’ibyangombwa birimo indangamuntu kuko kuri buri sitasiyo hazajya haba hari umukozi wa Guraride ushinzwe kubandika, kubayobora no kubasobanurira imikoreshereze y’igare.
Ku ikubitiro hatangijwe amagare 80 ari kuri sitasiyo 12 zitandukanye rwagati mu mujyi ndetse no ku muhanda wa Remera-Controle Technique-Kimironko, aho biteganyijwe ko azagenda yongerwa, cyane ko atenyeranyirizwa mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!