Perezida Kagame aheruka mu Burundi yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ku wa 4 Gashyantare 2023.
Nyuma y’uru rugendo abaturage b’impande zombi bagaragaje ko bishimiye ko aba bakuru b’ibihugu bongeye kubonana ndetse ko banyuzwe no kuba umubano w’ibihugu byombi waratangiye kuba mwiza.
Umubano mwiza kandi wongeye kugaragara binyuze mu bicuruzwa byo mu Rwanda byasubiye ku isoko ry’u Burundi birimo iby’uruganda rwa SKOL, Inyange na serivisi z’ingendo za sosiyete ya Volcano.
Kuri uyu wa Kabiri ku mbuga nkoranyambaga hazengurutse imodoka iriho ifoto ya Perezida Kagame na Ndayishimiye bari kuramukanya, yatatswe ku modoka y’umuntu ku giti cye. Bigaragara ko ku mpande zombi abaturage bishimiye uko umubano urushaho kuba mwiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!