Bimwe muri ibyo, ni imihanda. Bimaze kumenyerwa ko akenshi iyo u Rwanda rwakiriye inama nini, hakunda kuba umuvundo w’imodoka kuko inzira zimwe ziba zafunzwe zigaharirwa abashyitsi.
Kuri ubu, Umujyi wa Kigali n’abafite ibikorwa remezo mu nshingano bari gukora iyo bwabaga kugira ngo iki kibazo gikemurwe; hahangwa imihanda mishya naho isanzwe igasanwa.
Umujyi wa Kigali watangaje ko mu mihanda mishya iri kubakwa harimo uva Rwandex ukanyura mu Myembe cyangwa se Rwandex- Kigali Convention Centre. Kugeza ubu, uyu muhanda wamaze kuzura kuko ugeze ku kigero cya 98% ibisigaye akaba ari ugusiga amarangi n’indi mirimo ya nyuma.
Undi muhanda ni unyura ku Biro by’Akarere ka Gasabo - Airtel- Sport View Hotel - Control Technique wo ugeze ku kigero cya 35% wubakwa.
Hari undi muhanda wa Nyabisindu – Nyarutarama - Green Hills – Kibagabaga ugeze kuri 30%. Uyu muhanda wagenewe miliyari 3.3 Frw hamwe n’uzahuza Kabeza-Alpha Palace uzatangira kubakwa mu cyumweru gitaha.
Mu mihanda iri gusanwa harimo uwa Murindi - Rusororo ugeze kuri 25 %.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, yabwiye IGIHE ko iyi mihanda yose iteganyijwe kuba yarangirangiye mu mpera za Mata uyu mwaka nubwo hari imbogamizi ziri kugenda zigaragara.
Ati “Imirimo iragenda neza, ariko dukomeje guhura n’imbogamizi zirimo imvura nyinshi yaguye mu Ukuboza 2019 ndetse n’ibijyanye no kwimura abaturage ndetse no kwimura ibindi bikorwa nemezo nk’impombo z’amazi, imigozi itanga internet, insinga z’amashanyarazi.”
Umwaka ushize Guverinoma yemeje ingengo y’imari ya miliyari 20.1 Frw zigenewe ibikorwa bibanziriza CHOGM, harimo miliyari 10.87 Frw zizakoreshwa mu kwagura aho indege ziparika ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe n’ibindi bikorwa ku kibuga.
Umuhada Rwandex unyura mu Myembe cyangwa se Rwandex- Kigali Convention Centre wamaze kuzura
Umuhanda uturuka ku Karere ka Gasabo - Airtel- Sport View Hotel - Control Technique ugeze kuri 30% ukorwa
Umuhanda Nyabisindu – Nyarutarama - Green Hills – Kibagabaga ugeze kuri 30%
Umuhanda ugana kuri Intare Arena nawo uri gusanwa
Amafoto: Niyonzima Moïse



















TANGA IGITEKEREZO