Ushobora kwibagirwa amatariki n’iminsi ariko hari byinshi bizakwibutsa ko iya Noheli n’Ubunani yegereje kuko usanga hirya no hino hari imitako itandukanye kandi iryoheye ijisho yinjiza abantu muri ibi bihe.
Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, ibi bihe biba ari ibidasanzwe kuko kuva ku bantu ku giti cyabo kugera ku bigo bikomeye, birimbisha inyubako zabyo mu kubyitegura.
Bikorwa binyuze mu mitako iba iri mu mabara n’ibishushanyo bitandukanye, ifasha Abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, n’iyo kwinjira mu wundi neza kandi mu byishimo, bakanayifatiraho amafoto y’urwibutso.
Bimaze kuba nk’umuco hirya no hino mu duce twa Kigali, ko iyo umwaka ugana ku musoza hakenkemurwa, hamwe hagashyirwa amatara yaka mu mabara menshi atandukanye, ibishushanyo byiganjyemo ibigaragaza ivuka rya Yezu/Yesu, ibirugu n’ibindi bitandukanye.
Ku bemera bakanizihiza ivuka rya Yesu bizera ko uyu mwana w’Imana yaje ari urumuri rumurikira Isi, ishusho y’icyizere, ubugwaneza ndetse ko yaje aje gukura abantu mu mwijima, akaba ari yo mpamvu mu birori byo kwizihiza ivuka rye hifashishwa amatara.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ni bwo bufata iya mbere mu kurimbisha inguni zimwe na zimwe z’umujyi, ibigo binyuranye birimo amabanki, iby’ubwishingizi, iby’ubucuruzi na za kaminuza bikunga mu ryabwo.
IGIHE yazengurutse tumwe mu duce tw’Umujyi wa Kigali ireba aho imyiteguro igeze mu gihe iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hizihizwe Noheli n’Ubunani.
Kugeza ubu Umujyi wa Kigali urara waka mu mfuruka zose binyuze mu ruvangitirane rw’amatara n’imitako, bitanga ishusho y’urumuri rutuma uruhanze amaso arushaho kwizihirwa.
Kuri ubu iyo uzengurutse ahantu henshi mu masaha y’ijoro, uhasanga urujya n’uruza rw’abagize imiryango, abakundana n’abandi, basazwe n’ibyishimo bidasanzwe bari gufatira amafoto n’amashusho kuri iyi mitako iba iteye ubwuzu.
Abari guca iruhande rw'ahantu hatatse, ntibari kuharenga badafashe udufoto tw'urwibutsoUmujyi wa Kigali wifurije Abaturarwanda ibirori by'iminsi mikuru ya Noheli n'UbunaniBank of Kigali Plc yatatswe byihariye mu rwego rwo kwinjirana n'abakiliya bayo mu 2024 mu buryo butuma barushaho kwishimira serivisi bahabwaBanki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD, na yo yifuje kwizihizanya iminsi mikuru n'Abanyarwanda, irimbisha inyubako ikoreramo mu Mujyi wa Kigali rwagatiBanki ya Kigali yafatanyije n'Umujyi wa Kigali gutaka rond point nini iri rwagati mu mujyiInyubako ikoreramo I&M Bank Rwanda Plc. yatatswe mu buryo bunogeye ijishoBitewe n'ukuntu Kigali iba itatse mu bihe by'iminsi mikuru, iyo utembera mu masaha y'ijoro uba wumva utatahaRond point nini iri mu Mujyi wa Kigali rwagati ni uku yarimbishijwe mu bihe bigana ku minsi mikuru ya Noheli n'UbunaniIyi foto yafatiwe ku nyubako ya La Bonne Adresse, igaragaza inyubako zikoreramo banki zitandukanye zirimo Ecobank, Equity Bank na Ubumwe Grande HotelMu bice bya KABC na Kigali Heights na ho harimbishirijwe kwakira iminsi mikuruHari aho ugera ugasanga hatakishijwe amatara y'amabara atandukanye ku buryo uruvangitirane rwayo ruryohera amaso y'urebaHotel ya Four Points by Sheraton, ni ubwo buryo yifurijemo abakiliya bayo iminsi mikuru myizaUri kuzenguruka rond point nini mu Mujyi wa Kigali rwagati, Liquid Intelligent Technologies yahatatse mu buryo bubereye guhangwa ijishoUmujyi wa Kigali ukomeje kurimbishwa mu bice bitandukanye byawo mu kwitegura iminsi mikuru ya Noheli n'UbunaniImbuga City Walk, ka gace kahariwe abanyamaguru, ikomeje kwitabwaho by'umwiharikoImbere mu nyubako ikoreramo Umujyi wa Kigali, hatakishije ikirugu n'amatara menshi aha ikaze buri wese uhagannyeImihanda myinshi yo mu Mujyi wa Kigali ni uku iba imeze mu bihe by'iminsi mikuruIminsi isoza umwaka ifatwa nk'idasanzwe bigaragarira mu myiteguro yayoInyubako ikoreramo Ikigo cy'Ubwishingizi cya Sanlam ni uko itatseInyubako ya KABC isanzwe yaka mu mabara y'urwererane ariko ubu byabaye akarusho kuko irara ishashagiranaInyubako ya I&M Bank itatse mu buryo utasanga ahandi mu Mujyi wa KigaliInyubako ya Kigali Heights mu masaha y'ijoro itanga ikaze ku bayigana, ibereka ko ibifuriza iminsi mikuru myizaInyubako ya Kigali Heights, izengurukishijwe imitako y'amatara ku buryo aho wayirebera yose ubona ko ishamajeInyubako ikoreramo Umujyi wa Kigali mu buryo bwayo bwihariye ni uku yatatswe mu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2023Ishusho y'izina 'KIGALI' iherereye muri Imbuga City Walk, ni ahantu heza ho gufatira ifoto muri iyi minsiSosiyete zitandukanye zishyira imbaraga mu kwifuriza abakiliya bazo gusoza umwaka nezaIsura y'Umujyi wa Kigali yamaze guhinduka mu bice bimwe na bimweIyi foto igaragaza igicucu cy'umutako uri muri rond point iri mu Mujyi wa Kigali rwagatiIyi mitako ikikije inyubako ya Kigali Convention Centre, iyo ihuye n'amabara y'iyi nyubako hahita haba urwereraneIyi rond point itakishije ibishushanyo binyuranye birimo n'ibigaragaza ikirango cya Banki ya KigaliKaminuza ya Mount Kigali ni imwe mu bigo byafashije gutaka rond point ya SonatubesUretse kurimbisha Umujyi wa Kigali, imyiteguro y’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani irarimbanyije mu nguni zoseBK Group PLC yasoje umwaka neza kuko nko mu mezi icyenda ya mbere ya 2023, yungutse miliyari 55,1 Frw nyuma yo kwishyura imisoroKigali Convention Centre isanzwe ikurura benshi, mu minsi mikuru iba yatatswe byihariyeUhagaze mu nyubako y'Ubucuruzi ya KIC, ni gutya uba witegeye Rond Point nini y'Umujyi wa KigaliKu bwiza isanganywe, imikindo yo mu mihanda y'Umujyi wa Kigali yongeweho n'amatara ayimurikira mu ijoroKuva hejuru kugera hasi, inyubako ya Ubumwe Grande Hotel, itakishije amatara yaka mu mabara anyuranyeMu busitani bw'inyubako ya KABC iherereye ku Kimihurura, hatakishije imitako iteye ubwuzuMu gihe cy'iminsi mikuru, ijoro ntaho riba ritandukaniye n'amanywaRond point ya KBC na yo yararimbishije mu buryo butuma irushaho kunyura uyirebaMu mihanda n'utuyira twinshi, hatatswe byihariye mu kwizihiza iminsi mikuruMu masaha y’ijoro, Kigali iri kurara ishashagirana bidasanzweMu mihanda yose hatatswe bidasanzwe mu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka n'itangira umushyaMu muhanda uva Sonatubes werekeza Rwandex, hatatse mu buryo bubereye ijishoMuri ibi bihe by'iminsi mikuru, Kigali irimbishwa amatara yagenewe ibirori byo ku rwego rwo gusoza umwakaMuri ibi bihe by'iminsi mikuru Kigali yose iba yaka kandi mu buryo bukurura urebaMuri iyi minsi ni uko Ubumwe Grand Hotel imeze urebye mu bushorishori bwayoBuri mwaka ugira akawo gashya mu mitegurire y'imitako n'uruvange rw'amataraMu gihe habura iminsi itageze ku icumi ngo umwaka wa 2023 urangire, mu Mujyi rwagati hararabagiranaImitako itandukanye iba yashyizwe mu Mujyi rwagati mu guha Kigali indi shusho yihariyeNubwo waba uri mu bilometero byinshi, ubona ubutumwa bwa Kigali Marriott Hotel bwifuriza abayigana kuryoherwa n'impera z'umwakaRoind Point y'Umujyi wa Kigali ni uku igaragara mu ijoroBK Insurance yafashije abayigana kunogerwa n'imitako ibaha ikazeRond point nini yo mu mujyi rwagati yashyizwemo imitako inyuranye kandi yihariyeRond Point iteganye na Centenary House, na yo yatatswe mu buryo buboneyeUbusitani bwo kuruhukiramo buri imbere y'Umujyi wa Kigali, nabwo bwitaweho buratakwaUbusitani bwo mu bice binyuranye by'Umujyi wa Kigali, bwagiye bushyirwamo imitako itandukanye ku bufatanye n'ibigo binyuranyeUbwiza bwa Kigali mu bihe by'iminsi mikuru bugaragara cyane mu masaha y'ijoroUbwo twafataga aya mafoto, benshi mu banyuraga imbere y'inyubako y'Umujyi wa Kigali, bafataga aga-selfieIyi foto yafatiwe imbere y'Umujyi wa Kigali mu cyerekezo cy'ahari BPR BankUhagaze ku gasongero k'inyubako y'Umujyi wa Kigali, muri ibi bihe ubona ishusho ya Kigali nshyaUmuhanda umanuka uva mu mujyi rwagati werekeza ku Muhima, utakishije amatara yaka mu ishusho y'inyenyeriUmujyi wa Kigali warimbishijwe bidasanzwe mu myiteguro ya Noheli n’UbunaniUmujyi wa Kigali warimbishijwe bidasanzwe mu myiteguro ya Noheli n’Ubunani nk'uko bimaze kuba umuco mu Rwanda no mu bindi bihuguUva Sonatubes werekeza i Remera, umuhanda waho utakishijwe amatara mezaNawe ushobora kuhegera ukahafatira agafoto k'urwibutsoImitako ya Noheli iba iri ahantu henshi hatandukanyeKu Biro by'Umujyi wa Kigali ni uku harimbishijwe mu kwitegura iminsi mikuru
Amafoto: Igirubuntu Darcy na Irakiza Yuhi Augustin
Ibitekerezo 0