Kamwe mu duce dutuwe cyane kandi twihagazeho muri Kigali, ni Kimironko. Ni agace ubu gatuwe n'abifite, gafatwa nk'izingiro ry'abantu baturuka ahantu henshi baba Kabuga, Bumbogo, Kinyinya n'ahandi, kuko hari gare ikoreshwa cyane n'isoko ribonekamo ibintu byinshi.
Kuva mu myaka ishize, raporo y’Urugaga rw’Abagenagaciro ku Mutungo Utimukanwa mu Rwanda (IRPV) zakomeje kwerekana ko Umurenge wa Kimironko ari wo wa mbere wari ufite ubutaka buhenze, nk’uko imibare yo kugeza mu 2019 yabyerekakanaga.
Icyo gihe imibare yerekanye ko igiciro cyo hejuru cy’ubutaka muri Kimironko cyari 169,676 kuri metero kare, nk’igiciro cyarutaga ibindi mu myaka ya 2015-2017.
Icyakora ibintu bisa n’ibyahindutse kuko imibare yo mu 2021 yerekana ko ubutaka buhenze cyane ushobora kubusanga mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura mu Kagali ka Kimihurura mu mudugudu wa Mutara, ushobora kubugura kuri 140,090 Frw kuri metero kare.
Muri Kimironko, mu Kagari ka Kibagabaga mu Mudugudu w’Agasharu, ubutaka bwo guturaho kuri metero kare ni 76,544 Frw.
Mu ikusanyamibare, byagaragaye ko ibintu by’ingenzi bigira ingaruka ku gaciro k'ubutaka ni aho ubutaka buherereye; uburyo ubutaka bugerwaho yaba imihanda yose ndetse no gutwara abantu muri rusange n’ubucucike bw’abatuye hafi y’ubutaka.
Ibyo byiyongeraho ibipimo ndangamimerere y’ubutaka; icyo ubutaka bukoreshwa n’icyo buteganyirijwe gukoreshwa; uko bwegereye ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, amazi, umuriro n’amasoko cyangwa uko bwegereye imigezi n’ibiyaga.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bahamya ko Kimironko ari agace kugeza ubu byoroshye ko kagenda bitewe n’umurongo w’imodoka rusange zerekezayo, hakaba amashuri menshi, isoko ribamo ibintu byinshi umuntu yakenera.
Umwe mu bagenagaciro Louis Harelimana, yabwiye IGIHE ko mu bijyanye n’ubutaka, Kimironko iza mu duce twa mbere duhenze muri Kigali.
Yagize ati "Ahahenze cyane ni za Gacuriro, Rebero, ubundi ukareba hano za Kimironko, ahandi harimo gutera imbere ni mu Murenge wa Kigali."
"Nka Kimironko wayishyira nko ku mwanya wa gatatu urebye ukuntu igiciro cy’ubutaka bwaho buba buzamuka, kandi ukareba n’ukunntu abantu baba bashaka kuhatura."
Ibi ni bimwe mu bice bigize Kimironko, kamwe mu duce dutuwe n’abifite utaretse n’abandi bashakisha.
Izi nyubako uzisanga kwa Rwahama, ku muhanda ukomeza ugana Kimironko cyangwa ukamanuka ujya kuri Gare ya Remera Izi nyubako zibonekamo cyane ibikoresho by'ubwubatsi nk'amatara, amakaro n'ibindi byinshi Aka gace kazwi nko kwa Rwahama Iyo uvuye ahazwi nko kwa Rwahama, iyi gorofa uyinyuraho ugahita ugera ku ishami rya Kaminuza y'u Rwanda ryigisha ubuvuzi, ahahoze hitwa KIE ubwo higiraga abazavamo abarimu Mu marembo ya Kaminuza y'u Rwanda, ahahoze hitwa KIE. Inyuma yaho ni ho hakorera Ikigo gishinzwe uburezi, REB Igihozo Supermarket ni iguriro rinini, ribamo ibintu byinshi Iyi gorofa igaragara Kimironko ikoreramo Simba Supermarket, ivuriro ry'amaso n'ibindi Sitasiyo y'ibikomoka kuri peteroli ya Engen uyigeraho mbere yo kwinjira muri gare cyangwa gukomeza umuhanda ugana i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, cyangwa mu cyanya cyahariwe inganda Izi modoka zerekeza mu bice birimo Nyanza ya Kicukiro Muri gare ya Kimironko uhasanga abantu batanga serivisi z'itumanaho za MTN, cyangwa bonger amafaranga ku makarita y'ingendo Ku isoko rya Kimironko uhasanga ibintu byinshi Kimironko ifite inzu zigezweho, zigaragaza ko ari agace gatuwe n'abifite Imiterere ya gare ya Kimironko uyirebeye hejuru, ku ruhande hakaba inyubako nyishi z'isoko Kimironko ku gice cyo hejuru hararambuye, ku buryo ubona ibintu byinshi Iyo ugeze Kimironko ugasubiza amaso inyuma, ubona inyubako nyinshi kandi nziza, zirimo iyahoze ari KIE, ku ruhande rw'iburyo Kimironko ni kamwe mu duce dutuwe cyane mu Mujyi wa Kigali, ndetse dukodeshwamo n'abatari bake Iki gice ubona iyo ugiye muri imwe mu magorofa maremare yaho, kigaragaramo Le Printemps Hotel n'inyubako zegereye umuhanda ugana i Kibagabaga Izi nyubako z'ubucuruzi ni zimwe mu zo usanga i Kimironko, agace gatuwe cyane kandi neza Iyi Kiliziya ni iya Paruwasi ya Remera, izwi nka Regina Pacis Kimironko ni rimwe mu masoko manini aboneka mu Mujyi wa Kigali Isoko rya Kimironko ribonekamo imboga z'amoko yose Mu isoko rya Kimironko habamo ibintu byinshi birimo imboga n'ibindi biribwa bitandukanye Muri iri soko wanahahiramo akaboga Aha ni hamwe mu harangurirwa ibicuruzwa byinshi muri Kimironko, bijyanwa mu maduka mato hirya no hino Izi nyubako z'ubucuruzi ziteganye n'isoko rya Kimironko Iyi ni imwe mu nzu nshya z'ubucuruzi, iheruka kubakwa ahateganye n'isoko rya Kimironko Iri shuri ryigisha ubumenyi ngiro, by'umwihariko ibijyanye n'amahoteli Uvuye ku isoko rya Kimironko werekeza i Bumbogo, ugenda ubona inzu zigezweho Aha hazwi nko kwa Mushimire, hakaba ahantu usanga ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi Ibi ni ibiro by'Umurenge wa Kimironko Inyubako zirimo 'appartement' zikomeje kuzura ubutitsa Ahazwi nko Ku Masangano uhasanga ibikorwa byinshi birimo amavuriro nka Beri Clinic na Kigali Medical Center Iri soko rito (bamwe bahita ku gasoko), ryuzuye ahateganye neza na gereza Mu marembo y'iyahoze ari Gereza ya Kimironko. Ubu ntigikoreshwa, abari bafungiwemo bimuriwe muri gereza ya Nyarugenge mu 2017 Iki ni igice kimwe cy'iyahoze ari Gereza ya Kimironko Uru rusengero rwa EAR urugeraho umanukiye ahahoze gereza Iyi gorofa yuzuye ahazwi nko mu i Zindiro, agace mu myaka mike ishize kasaga nk'icyaro Iyo ugeze mu i Zindiro uhasanga agakiriro kabamo ibintu byinshi bikozwe mu mbaho Izi nyubako ni iz'ahazwi nko kwa Nayinzira, agace kitiriwe Nayinzira Jean Nepomuscene wiyamamarije kuba Perezida mu 2003 Izi nyubako uzigeraho urenze ahazwi nko kwa Nayinzira, ugana mu cyanya cyahariwe inganda cyangwa kuri Kaminuza za ALU, Carnegie Mellon, uruganda rwa AZAM n'ahandi Iyi nyubako ikoreramo BPR inyuma, ahandi hagakorera ibigo byinshi by'ubucuruzi Inzu zigezweho z'ubucuruzi zimaze kuba nyinshi Iri vuriro riherereye munsi ya gare ya Kimironko Aka gace gaherereye munsi ya gare ya Kimironko, umanuka ugana i Nyagatovu Abamotari bafite inzu bogerezaho moto, ruguru gato y'irimbi Mu duce tumwe inyubako ziracyateye zityo Imiturire iri ku murongo, nubwo imihanda yose itarageramo kaburimbo Isoko rya Nyagatovu riganwa na benshi mu barituriye kuko ribonekamo ibintu byinshi bishoboka Abagwije ifaranga batuye neza, ariko nawe wahatura kuko ibibanza buracyahari Kimironko ituwe n'ibyiciro byose. Uzahasanga abaherwe ku ruhande rumwe, n'abagishakisha ku rundi ruhande Iri ni irimbi rimaze igihe kinini rikoreshwa, i Nyagatovu Iyo ugeze ahitwa i Nyagatovu, uhasanga isoko ririmo ibintu byinshi Kwa Rwahama uhasanga ibikorwa byinshi by'ubucuruzi, byaba iby'ubwishingizi, ariko cyane cyane ubwubatsi Inzu zo muri Kimironko zinogeye ijisho Muri aka gace, zimwe mu nzu ziracyakoreshwa nk'ibyapa byamamaza Imihanda myinshi igenda ishyirwamo kaburimbo Muri Kimironko hari inzu zo guturamo zashowemo menshi Igice cya Kimironko ucyitegereje uhagaze ahazwi nko kwa Nayinzira Amafoto: Shumbusho Djasiri
Ibitekerezo 0