Iri murikagurisha ritegurwa n’Urugaga rw’abikorera (PSF), rizabera i Gikondo aho risanzwe ribera. Abazamurika ibikorwa byabo bamaze igihe mu myiteguro aho bubatse neza imyanya bazamurikiramo, ku buryo kuri bo inkoko ari yo ngoma ngo bereke Isi ibyo bakora.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, IGIHE yanyarukiye ahazabera Expo 2018, ibategurira amafoto agaragaza uko imyiteguro imeze, aho ibigo bikomeye nka Skol, Bralirwa, amabanki, MTN n’abandi bacyereye gufata neza abazabagana muri ibi byumweru bitatu.



















TANGA IGITEKEREZO