00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishusho y’imyiteguro ya Expo 2018 (Amafoto)

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 25 July 2018 saa 09:10
Yasuwe :

Guhera tariki 26 Nyakanga kugeza tariki 15 Kanama 2018, Umujyi wa Kigali uzaberamo imurikagurisha Mpuzamahanga rya 21 (Expo 2018), rizitabirwa n’abamurika barenga 500 bazaturuka mu bihugu 23.

Iri murikagurisha ritegurwa n’Urugaga rw’abikorera (PSF), rizabera i Gikondo aho risanzwe ribera. Abazamurika ibikorwa byabo bamaze igihe mu myiteguro aho bubatse neza imyanya bazamurikiramo, ku buryo kuri bo inkoko ari yo ngoma ngo bereke Isi ibyo bakora.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, IGIHE yanyarukiye ahazabera Expo 2018, ibategurira amafoto agaragaza uko imyiteguro imeze, aho ibigo bikomeye nka Skol, Bralirwa, amabanki, MTN n’abandi bacyereye gufata neza abazabagana muri ibi byumweru bitatu.

Sosiyete y'itumanaho imaze imyaka 20 mu Rwanda, MTN yiteguye kumurika ibyo ikora
Bralirwa yiteguye kumurika ibinyobwa byayo bitandukanye
Bralirwa mu kinyobwa cya Primus ntiyahatanzwe
Ikinyobwa cya Coca-Cola kizamara inyota abazitabira Expo 2018
Imyanya yo kumurikiramo ikomeje gutegurwa
Bimwe mu bicuruzwa bizamurikwa byamaze kugera muri Expo 2018
Tecno muri telefoni nziza cyane yaserutse muri Expo 2018
Ibikorwa byo kubaka birakomeje
Uruganda rwa Skol rufite ibinyobwa bikunzwe cyane rurahabaye
Imikino inezeza cyane abana ntiyibagiranye
Banki ya I&M Bank yiteguye kwerekana akarusho ifitiye abakiriya bayo
RwandAir nayo yasesekaye muri Expo 2018
Banki ya Kigali izereka abakiriya n'abifuza kuba bo ko bitakiri ngombwa Kashi
Ubukerarugendo bw'u Rwanda buzamurikwa muri Expo 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages