Umunyabugeni Kilimobenecyo Alphonse nyuma yo kwitegereza uburyo amafoto agararagaza u Rwanda rwo hambere akomeje kugenda acyendera, yakusanyije menshi ashoboka, arangije ayasubiramo mu buryo budatuma atakaza umwimerere ariko akaba agaragara neza kurusha uko yari ameze.
Ni ukuvuga ngo yafashe amafoto yari mu ibara ry’umweru n’umukara, ayakora neza yifashishije ikoranabuhanga ariko adahinduye umwimerere wayo, ayaha amabara ku buryo uyabonye uyu munsi agira ishusho nyayo y’uko muri iyo myaka yo hambere ubuzima bwari bwifashe.
Yifashishije abahanga mu mateka n’abashakashatsi kimwe n’abakuze bazi ibihe byo hambere, ku buryo ifoto yayisubiragamo amaze kumva neza uko icyo gihe byari byifashe.
Mu mafoto ahishe amateka menshi yatunganyije, harimo nk’ifoto imwe rukumbi igaragaza umwami Kigeli IV Rwabugili, ari nayo foto ye yonyine yafotowe ahagana mu 1894.
Ni amafoto agaragaza u Rwanda rukiyoborwa n’Umwami, umwaduko w’abazungu, umuco w’abanyarwanda nko guterekera no kubandwa, imyambarire yo hambere igizwe n’ishabule, urukundo rwarangaga abanyarwanda n’ibindi.
Intego ye yari ukugira ngo abato muri iki gihe babe basobanukirwa neza ibyaranze umuco nyarwanda, ariko mu kuborohereza yiyemeza kuyatunganya akagaragara bijyanye n’ibihe isi igezemo ku buryo bumva icyo avuze banogewe.
Kilimobenecyo Alphonse ni Umunyabugeni wakoze ibihangano byinshi bizwi mu Rwanda birimo nk’Ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda, Ibendera ry’igihugu n’ibindi byinshi kandi bikoreshwa mu buzima bwa buri munsi.
Reba andi mafoto menshi muri iyi video
Amafoto na Video: Kilimobenecyo Alphonse



















TANGA IGITEKEREZO