Nubwo hari habuze umuntu w’ingenzi ariko hari n’ibirori bitandukanye byabaye byatumye abantu bongera kwishima no kuryoherwa n’ubuzima nyuma y'agahinda basigiwe no kubura uwabo.
Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo habaye Iserukiramuco Hill Festival, Ally Soudy & Friends Live Show, Rayon Day n’ubukwe bw’ibyamamare bitandukanye.
Kigali Boss Babes yongeye kurikoroza
Itsinda ry’abagore b’ikimero ndetse bajejeta ifaranga, Kigali Boss Babes bongeye kurikoraza hirya no hino bitewe n’ibikorwa byabo bituma abantu batabakuraho ijisho.
Byatangiye ubwo bakiraga umunyamuryango mushya Alice La Boss, amagambo arongera ashira ivuga mu Banyarwanda kubera ikimero cy’iyi nkumi. Byakomeje ubwo bagaragazaga ko ari abakunzi ba Rayon Sports Fc ku Munsi w’Igikundiro ndetse bakomereza mu gitaramo cya Ally Soudy aho bari barimbye bidasanzwe.



Turahirwa wa Moshions yagaragaye mu ruhame
Nyuma y’uko Moses Turahirwa arekuwe yongeye kugaragara mu ruhame ku wa Gatandatu, ubwo yitabiraga umunsi wa kabiri w’Iserukiramuco Hill Festival.
Kuri iki Cyumweru nabwo yataramanye n’abakunzi be n’ab’Umuraperi Mistaek, mu birori uyu muhanzi yasogongerejemo abantu indirimbo ziri kuri album ye aheruka gushyira hanze.


Mistaek yongeye kugaragara mu ijipo
Mu mpeza z’icyumweru gishize ni bwo hashyizwe hanze integuza y’igitaramo gito cyiswe Le Bleue Mistaek, cyateguwe na Moshions aho yumvishaga abakunzi be indirimbo zigize album ye yise 2k40.
Ifito yagiteguzaga yari yambaye ijipo yakozwe na Moshions, ikaba yaravugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.


Junior Multsytem yarashyinguwe
Ku wa 2 Kanama 2023, ni bwo Karamuka Jean Luc wamamaye mu muziki nka Junior Multisystem, yasezeweho bwa nyuma ubwo yashyingurwaga mu Irimbi rya Rusororo.

Ubukwe bw’ibyamamare
Mu mpera z’icyumweru gishize habaye ubukwe by’ibyamamare bitandukanye byasezeranye imbere y’Imana byiyemeza kubana akaramata; aba barimo umunyamakuru Emalito, umuhanzi Bahati, Umunyamakuru Ingabire Yvonne.




Ibitekerezo 0