Kimwe no mu bindi bihugu Abanyarwanda na bo biteguye kwizihiza Noheli iba tariki 25 Ukuboza buri mwaka n’Ubunani buba ku 1 Mutarama.
Mu gihe hasigaye amasaha abarirwa ku ntoki ngo iyi minsi mikuru yizihizwe, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hatangiye gutamirizwa imitako itandukanye yiganjemo ibirugu n’amatara.
Iyi mitako igaragara mu bice bitandukanye IGIHE yasuye birimo mu mujyi rwagati, mu Kiyovu, Kicukiro na Remera.
Iyi minsi mikuru igiye kwizihizwa mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange biri mu bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya COVID-19 cyongeye gukaza umurego biturutse ku bwoko bushya bwa Coronavirus bwiswe Omicron.
Kugeza ubu hamaze gushyirwaho ingamba zigamije kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo zirimo n’izireba abagana insengero n’ahandi hahurira abantu benshi nk’utubari.
Aya mabwiriza agena ko abantu bo mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi iyunganira bajya muri restaurants, utubari no mu nsengero zabiherewe uburenganzira bagomba kuba barikingije COVID-19 byuzuye.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iki cyemezo, ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangiye ibikorwa byo gukingirira ku nsengero na kiliziya hirya no hino mu Mujyi wa Kigali aho umukirisitu utarakingiwe mbere yo kujya mu rusengero abanza guhabwa urukingo.





































Amafoto: Igirubuntu Darcy na Irakiza Yuhi Augustin




Ibitekerezo 0