Urugendo rwo kugira Kigali umujyi umaze guhamya ubukaka, ntirumaze igihe kirekire kuko rwatangiye mu myaka 26 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100.
Muri Jenoside, u Rwanda rwarasenywe hafi ya ha handi nta buye ryasigaye rigeretse ku rindi, rwabuze abantu n’ibintu ndetse nyuma yo kubohora igihugu byasabye gusana igihugu uhereye ku busa.
Nyuma ya Jenoside, abantu bari bihebye, igihugu cyuzuye impfubyi n’abapfakazi, badafite icyizere cy’ahazaza ariko ingabo za FPR Inkotanyi zagize uruhare ntayegayezwa mu kubaganisha mu nzira yo gukira ibikomere no kwiyubaka.
Ibikorwaremezo byari byarasenywe byarubatswe ndetse na Kigali ishyirwamo imbaraga mu kuyizamuramo inyubako n’ibindi bifitiye benshi akamaro.
Isuku muri Kigali iri mu biyihesha amanota meza ku ruhando mpuzamahanga. Ku Isi, Kigali izwi ku isuku, umutekano n’ituze bituma umuntu agenda ijoro ryose nta kintu na kimwe kimutangiriye cyangwa kirogoye gahunda ze.
Mu myaka 26 ishize, u Rwanda rwakomeye ku ntego yo kwiyubaka, ubu ibice byari ibihuru n’amatongo byuzuye imitamenwa n’inzu zigezweho, bivuye mu muhate n’ubushake by’Abanyarwanda baharanira kubaka u Rwanda rubabareye.
Iterambere ry’igihugu ryashingiye imizi mu Mujyi wa Kigali rishamikira no mu yindi igera kuri itandatu iwunganira irimo uwa Huye, Muhanga, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi.
Mu myaka isaga 50, ibice byinshi bya Kigali byari ibihuru n’amashyamba adatuwemo n’abantu, nta bikorwaremezo bihambaye biyibarizwamo.
Mu myaka ishize, uwavugaga ko agiye i Kigali yabaga akeneye kureba inyubako yafatwaga nk’iruta izindi izwi nk’iya Kabuga ku Muhima cyangwa inyubako za Minisiteri ku Kacyiru akagenda anyuzwe. Iyo byarengaga aho yageraga kuri Stade Amahoro, umujyi akaba arawusoje, akagenda yirahira Umurwa w’u Rwanda.
Amahoteli akomeye nayo yari Sky Hotel, Umubano ku Kacyiru, Hôtel des Milles Collines, Hôtel des Diplomates na Rebero Horizon, ubu izo zose hari izazinyuzeho zirimo Marriott Hotel, Radisson Blu Hotel & Convention Centre n’izindi.
Imyaka 113 irashize Umujyi wa Kigali ushinzwe n’Umudage Richard Kandt, ni imyaka 58 utangiye kwitwa Umurwa Mukuru w’u Rwanda, muri yo igera hafi kuri 45 Kigali yayimaze itarafata umurongo w’impinduka, umwaka wa 2001 ni wo watangiranye n’inkundura yo kuwuteza imbere ngo ube icyitegererezo ku Isi.
IGIHE yakusanyije amafoto y’ingenzi yafashwe mu bihe bitandukanye agaragaza ibikorwaremezo byagutse birimo hoteli z’inyenyeri eshanu, imiturirwa ikomeye, inzu z’imikino n’imyidagaduro bituma Kigali iba indorerwamo yerekana uko ubukungu bw’igihugu buvuduka.
Amafoto: Niyonzima Moïse



















TANGA IGITEKEREZO