00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto 50: Ishusho y’urugendo rwa Perezida Kagame muri Zimbabwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 April 2023 saa 05:45
Yasuwe :

Perezida Kagame yagiriye uruziduko muri Zimbabwe ku wa 26 Mata 2023 aho yifatanyije n’abandi bayobozi mu nama ya gatandatu ya Transform Africa, (TAS2023), muri Victoria Falls. Ni uruzinduko yakomereje muri Tanzania ku wa Kane.

Muri iyi nama Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bayitabiriye ari kumwe na Perezida, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia, Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi n’Umwami Mswati III wa Eswatini.

Perezida Kagame yavuze ko umuyoboro mugari wa interineti wakwirakwijwe hirya no hino mu buryo bwihuse, ariko 60% by’Abanyafurika bashobora kugera kuri uwo muyoboro mugari wa interineti batawukoresha kubera ko batawufiteho amakuru ahagije.

Ati "Buri wese akwiye kugera ku muyoboro mugari wa interineti uhendutse, kandi akaba afite igikoresho cy’ikoranabuhanga. Uyu muyoboro mugari wa interineti wakwirakwijwe hirya no hino mu buryo bwihuse, ariko abarenga 60% bagera kuri uwo muyoboro ntabwo bawukoresha. Tugomba gukomeza kugabanya icyo cyuho."

"Igice cya kabiri kirimo ihurizo rinini, ni ubumenyi ku ikoranabuhanga. Imwe mu mpamvu ituma abanyafurika badakoresha interineti uko bikwiye ni uko batarisanzura kuri iryo koranabuhanga cyangwa se iri koranabuhanga rikaba riri mu rurimi batumva. Tugomba gukoresha ikoranabuhanga ry’abantu ku giti cyabo n’abari mu bucuruzi mu buryo bwambukiranya imipaka hakoreshwa iryo koranabuhanga mu rwego rwo kugabanya inzitizi mu bucuruzi. Ibi byose twabigeraho kuko biri mu bushobozi bwacu."

Iyi nama yitabiriwe n’abaminisitiri bagera kuri 40, abakuriye imiryango mpuzamahanga, abadipolomate, abayobozi b’ibigo n’inganda bitandukanye n’abandi baturutse mu bihugu birenga 70.

Ingabo za Zimbabwe zari zakereye kwakira Perezida Kagame
Ingabo za Zimbabwe zakoze akarasisi zakira Perezida Kagame
Perezida Kagame yakiranywe urugwiro
Ubwo Perezida Kagame yageraga ku Kibuga cy'indege muri Zimbabwe
Perezida Kagame yakiriwe muri Zimbabwe n'abayobozi batandukanye
Perezida Kagame ubwo yitabiraga ibikorwa bya Transform Africa
Abakuru b'ibihugu bahagurutse mu mirimo yo gufungura Transform Africa Summit 2023
Umwami Mswati III ageza ijambo ku bitabiriye Transform Africa muri Victoria Falls
Perezida Kagame yashimangiye ko ikoranabuhanga rikwiye kurushaho kubyazwa umusaruro
Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi, Umwami Mswati III wa Eswatini, Perezida Kagame na Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia, nyuma yo gufungura Transform Africa Summit 2023
Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema, Umwami Mswati III, Perezida Kagame na Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera, basuye ibikorwa byaherekeje Transform Africa Summit
Ibikorwa by'ikoranabuhanga byamurikiwe muri iyi nama
Abayobozi bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo gusura imurikagurisha
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abayobozi batandukanye
Perezida Kagame hamwe na Doreen Bogdan-Martin uyobora ITU
Perezida Emerson Mnangagwa wa Zimbabwe ni we wakiriye iyi nama

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages