Ku wa 7 Mata buri mwaka, Abanyarwanda n’inshuti zabo binjira mu bihe bidasanzwe byo kwibuka abarenga miliyoni imwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa Kane, nibwo iki gikorwa cyatangijwe ku nshuro ya 28 mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ukanitabirwa na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Igikorwa cyo gutangiza icyunamo cyanakorewe no mu bindi bice bitandukanye by’ibihugu, aho abaturage bahuriye mu biganiro byibanze ku itegurwa ry’umugambi wa Jenoside n’uko waje gushyirwa mu bikorwa mu 1994.
Si mu Rwanda gusa habereye igikorwa cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuko byanakorewe no mu bihugu by’inshuti byo hirya no hino ku Isi.
Muri Centrafrique iki gikorwa cyabereye mu Murwa Mukuru Bangui ndetse kinitabirwa na Perezida w’iki gihugu, Faustin-Archange Touadéra ndetse n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu.
Muri Tanzania naho habereye umuhango wo gutangiza icyunamo wari witabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n'Amahanga w’iki gihugu, Liberata Mulamula.
Uyu muhango wanabereye no muri Ambasade zitandukanye z’u Rwanda zirimo iyo mu Bushinwa, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Isiraheli, Afurika y’Epfo, Koreya n’ahandi.
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku batuye Isi kuri uwo munsi yavuze ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo bituma rurushaho gukomera.
Ati “Mu myaka 28 ishize, buri mwaka uhise utuma turushaho gukomera no kuba abantu bazima. Kugira ngo tube abo twifuza kuba bo, nitwe dukwiye guhitamo, nta wundi ukwiye kuduhitiramo icyo twaba cyo cyangwa uko dukwiye kuba turi ho. Mbere ya byose wowe ubivuga uravuga ibigaragara. Ibyo uvuga ni ibyigaragaza ariko twe, hano turimo kuvuga ibindi.”
Yakomeje avuga ko uyu munsi nta muntu ukwiriye kuba ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ifitiwe ibimenyetso simusiga.
Ati “Benshi murabizi ko hano hari abantu bitwaga inyenzi. Izina inyenzi ryitwaga itsinda ry’abantu. Ababicaga babaga barimo kwica inyenzi. Ibi ni byo bavugaga kandi babivugiraga mu ruhame. Kuvuga ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, ni gute bitari byo? Wabigiraho ikibazo ute? Byagibwaho impaka bite? Kereka ubaye ufite ikindi kibazo.”
“Iki ni cyo giha icyuho aba bajenosideri batangira kuvuga ko baharanira demokarasi, abo bantu ngo baharanira demokarasi, bashaka kuyizana mu Rwanda, mu Rwanda rudafite demokarasi, rudaha abaturage umudendezo wo kuvuga ibyo batekereza, rudafite buri cyose gikwiye ikiremwamuntu.”
Kigali
Ku rwego rw'Igihugu, uyu muhango wo gutangiza icyunamo wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju ubwo yageraga ku Rwibutso rwa Kigali ahatangirijwe Icyunamo.Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa aganira na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata (iburyo) ndetse n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n'Ubumenyigiro, Irere ClaudetteAntoine Cardinal Kambanda niwe wayoboye igikorwa cy'isengesho.Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange ziri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.Hacanywe urumuri rw'icyizere ruzamara amezi atatu.
U Bufaransa
Mu Bufaransa naho habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe AbatutsiUmunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo ni umwe mu bitabiriye uyu muhango wo Kwibuka wabereye mu BufaransaAbanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda ziba mu Bufaransa bifatanyije mu gikorwa cyo gutangiza icyunamo
U Bushinwa
Iki gikorwa cyayobowe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bushinwa, James KimonyoHacanywe urumuri rw'icyizereAbarimo urubyiruko bitabiriye iki gikorwaAbanyarwanda n'inshuti zabo zo mu Bushinwa bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho habereye umuhango wo gutangiza IcyunamoAmbasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde yayoboye iki gikorwaMuri Colombia University naho habereye igikorwa cyo gutangiza Icyunamo
Koreya y'Epfo
Abanyarwanda baba muri Koreya y'Epfo nabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
U Buholandi
Iki gikorwa cyo gutangiza Icyunamo cyahurije hamwe bamwe mu Banyarwanda baba mu BuholandiUmuyobozi wa Ibuka mu Buholandi, Christine Safari yasabye amahanga kwihutisha imanza z'abakoze Jenoside bacyidegembyaAmbasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Amb. Olivier Nduhungirehe, yibukije Isi igihombo u Rwanda rwagize mu gihe habaga Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi Diane Gashumba yayoboye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Suède.Ni umuhango wahurije hamwe Abanyarwanda baba muri iki gihugu
u Buhinde
Muri AU
Tanzania
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Liberata Mulamula yifatanyije n'Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.Ambasaderi w'u Rwanda Major General Charles Karamba acana urumuri rw'icyizere
Sénégal
Centrafrique
Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra yifatanyije n'Abanyarwanda baba muri iki gihugu mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.Iki gikorwa cyanagizwemo uruhare n'Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.
Ibitekerezo 0