Kuri uyu wa 26 Mata 2021 ni bwo abasore n’inkumi 721 basoje amasomo yabo abemerera kwinjira mu Gisirikare ry’u Rwanda nk’abofisiye bato bahabwa n’ipeti rya Sous-Lieutenant.
Uyu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera. Wabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kimaze igihe cyugarije igihugu.
Bitandukanye n'ibihe byashize, kuri iyi nshuro witabiriwe n'abantu bake, abandi barimo n'abagize imiryango y'abasoje amasomo bawukurikiranira kuri Televiziyo Rwanda n'imbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Abasirikare b’u Rwanda baserutse mu karasisi kakunzwe na benshi kubera ubuhanga buzira kubusanya bagakoranye.
Icyatunguye benshi ni ukubona bamwe muri aba basirikare b’igitsina gore baseruka bambaye amajipo utari usanzwe umenyerewe cyane mu Gisirikare cy’u Rwanda. Ni ubwa mbere mu mateka abasirikare b’u Rwanda b’abagore bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant bambaye amajipo, kuko mu nshuro zose zabanje baserukaga bambaye amapantalo nka basaza babo.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga babonye aya mafoto bagaragaje ko bishimiye izi mpinduka zo kwambara amajipo ku basirikare b’abagore, ibintu bisanzwe bimenyerewe mu bihugu nk’u Bushinwa n’u Burusiya.
Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye aba basirikare kumva neza ko mu byo bakora byose bagomba gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda.
Yagize ati "Ingabo z’u Rwanda zifite amateka yihariye, gukorana kwazo n’abaturage mu buryo bwa hafi byatumye u Rwanda rukomeza gutera imbere. Ndabasaba gukomeza muri uwo murongo no kudatezuka ku ntego. Kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu kigere aho cyifuza bisaba igisirikare cy’umwuga gifite imbaraga, ubushobozi n’imyifatire myiza.’’
Yavuze ko akazi abasirikare bakora n’inshingano za RDF bituma Abanyarwanda n’abaturarwanda bumva ko bafite umutekano usesuye, bagakora ibikorwa byabo mu mudendezo.
Perezida Kagame kandi yanahembye abanyeshuri bahize abandi aho mu bize imyaka ine hahembwe Fred Rugamba, mu basoje imyaka itatu hahembwa Jimmy Rutagengwa mu gihe mu bize umwaka hahembwe Alphonse Niyibaho, wahize abanyeshuri bose.
Ku wa 26 Mata 2021 ni bwo abasore n’inkumi 721 basoje amasomo abemerera kwinjira mu Gisirikare cy’u Rwanda nk’abofisiye bato bahawe n’ipeti rya Sous-Lieutenant. Perezida Kagame yagize umwanya wo kwerekwa abasirikare barangije amasomoKu wa 26 Mata 2021, Perezida Kagame yahaye abasore n’inkumi 721 ipeti rya Sous-Lieutenant ribemerera kwinjira mu Gisirikare ry’u Rwanda nk’abofisiye bato. Mu basirikare basoje amasomo harimo abakobwa 74Perezida Kagame agenzura abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z'u RwandaPerezida Kagame ubwo yageraga i Gako, ahabereye umuhango wo kwinjiza aba basirikare bashya mu Ngabo z'u RwandaAba basirikare bashya biyerekanye mu karasisi kanogeye ijishoAbasoje amasomo yabo uyu munsi uko ari 721 barimo abakobwa 74. Bose bari mu byiciro bitatu barimo ikigizwe n’abanyeshuri 209 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda abahesha Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya KaminuzaIntambuko y'aba basirikare b'abakobwa yanyuze benshiNi ubwa mbere abasirikare b'u Rwanda b'abakobwa bagaragaye mu karasisi bambaye amajipo. Kuri iyi nshuro hasoje abagera kuri 74Abasirikare b'u Rwanda bahanyuranye umucyoAbari bayoboye akarasisi ubwo bageraga imbere y'ahari hicaye Perezida kagameAba bose uko ari 721 bahawe ipeti rya Sous-LieutenantMu ntambwe zabo ntibasobanye, batambuka nk'ababitojwePerezida Kagame yasabye aba basore binjijwe mu Gisirikare cy'u Rwanda kurangwa n'indangagaciro gisanzwe kigenderahoAkarasisi k'Ingabo z'u Rwanda kanyuze benshi bakurikiranye uyu muhangoNo mu byo batojwe harimo kuyobora akarasisiAba basirikare b'abakobwa uko ari 74 basoje amasomo abinjiza mu gisirikare nk'abofisiye batoUmuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako, Maj. Gen. Innocent Kabandana, yavuze ko uru rugendo rutari rworoshye kuko hari abatangiranye n’aba basoje amasomo ariko batabashije kuyarangiza kubera impamvu zitandukanyePerezida kagame yahembye abasirikare bitwaye neza mu masomo yaboUmwe mu basirikare bitwaye neza mu masomo aterera isaluti Perezida KagameAha abasirikare bambikanaga amapeti bahawe nyuma yo kurangiza amasomo yaboBahawe ipeti rya Sous-LieutenantPerezida Kagame yasabye abasoje amasomo guhora bazirikana ko umurimo wabo mbere na mbere ari ugukorera AbanyarwandaPerezida Kagame yashimiye Ishuri rya Gisirikare rya Gako rikomeje gutanga ubumenyi buhanitse mu masomo rusange n’aya gisirikarePerezida Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda zifite amateka yihariye, gukorana kwazo n’abaturage mu buryo bwa hafi byatumye u Rwanda rukomeza gutera imberePerezida Kagame yabwiye aba basirikare ko urugendo batangiye ari inshingano iremereye ikwiriye guhabwa agaciro gakwiriye ku buryo RDF ikomeza kwiyubaka igakomeza no gutanga umusanzu aho bibaye ngombwaBahawe ubumenyi buzabafasha kurinda ubusugire bw'igihugu n'abagituyePerezida Kagame yinjije mu Ngabo z’u Rwanda abofisiye 721 bari bamaze igihe mu masomo ya gisirikare abaha ipeti rya Sous-LieutenantAbasirikare b'abagore baserutse mu majipoAbasoje amasomo yabo bafatanye ifoto y'urwibutso na Perezida KagameKubera akanyamuneza k'intambwe ihambaye bateye banyujijemo bashyiraho na moraleByari ibyishimo bikomeye kuri aba basore n'inkumi basoje amasomo yaboByari ibyishimo ku basirikare basoje amasomo yabo nyuma y'ibihe banyuzemoIzi nshingano nshya bazinjiranyemo ibyishimo n'akanyamunezaAba basirikare babwiwe ko bageze kuri uru rwego kubera umwete, umurava n'imyifatire myizaIbendera ry'u Rwanda ryaje ririnzwe bikomeye nkuko bisanzwe bigenda muri uyu muhango
Ibitekerezo 0