Ku wa Kane, tariki ya 27 Mata 2023, ni bwo Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania, arusoza kuri uyu wa Gatanu, tariki 27 Mata 2023.
Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Mwalimu Julius Nyerere, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Stergomena Lawrence Tax.
Umukuru w’Igihugu yageze mu Mujyi wa Dar es Salaam avuye muri Zimbabwe aho yitabiriye Inama ya Transform Africa.
Akigera muri iki gihugu, Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, bagirana ibiganiro byihariye.
Nyuma abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byanakurikiwe n’itsinda ry’abayobozi babaherekeje ku mpande zombi.
Ibi biganiro byikije ku mikoranire ihuriweho mu mfuruka zose zirimo ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania, umutekano w’Akarere n’ibindi.
Perezida Kagame na Samia Suluhu kandi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku byo baganiriyeho n’izindi ngingo zitandukanye.
Umunsi wa mbere wa Perezida Kagame yawusoje yakirwa ku meza na mugenzi we wa Tanzania. Kuri uyu munsi ni bwo yasoje uruzinduko rwe aho yaherekejwe n’abayobozi batandukanye mbere yo gufata rutemikirere imuvana i Dar es Salaam.
Iyi nkuru iragaruka ku mafoto yaranze iminsi ibiri y’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Tanzania.
U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.
Binafitanye imikoranire mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho, ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.
Amafoto: Village Urugwiro & Perezidansi ya Tanzania



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!