Muri iyi nama y’iminsi ibiri Perezida Kagame yatanze ibiganiro ku ngingo zitandukanye. Ku munsi wa mbere wayo, mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaragarije ibihugu bikize ibyo byafasha mu guhangana na Covid-19.
Icya mbere ni uko inkingo zakwizwa mu bihugu bikennye ku buryo intego y’uko 70% by’abatuye Isi yose baba bamaze gukingirwa Covid-19 mu 2022 hagati yagerwaho.
Ikindi kintu Perezida Kagame yavuze gikenewe, ni uko ubushobozi bw’ibihugu mu gukingira bwakongerwa naho icya gatatu yakigize ikorwa ry’inkingo.
Ku munsi wa kabiri Perezida Kagame yavuze ku ngingo ebyiri, imwe ijyanye n'imihindagurikire y’ibihe n’ibidukikije, mu gihe indi yagarutse ku iterambere rirambye.
Mu bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo Afurika atari yo irekura imyuka myinshi ihumanya ikirere, yiteguye gufatanya n’Isi yose mu gushakira iki kibazo igisubizo ndetse asaba ibihugu bikize gusohoza intego byihaye yo guha amafaranga ibikiri mu nzira y’amajyambere mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ku ngingo y’iterambere rirambye, Perezida Kagame yasabye ibihugu bikize ku Isi, kongera imbaraga mu buvugizi no gutera inkunga ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byashegeshwe na Covid-19 kugira ngo byongere kuzahuka bisubire mu nzira y’iterambere.
Uretse mu birebana n’iyi nama, Perezida Kagame ni n’umwe mu bakuru b’Ibihugu bya Afurika bakiriwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.
Perezida Macron yakiriye aba bakuru b’ibihugu ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, mu nama yabereye mu nyubako ya Palazzo Farnese isanzwe ikoreramo Ambasade y’u Bufaransa mu Butaliyani.
Iyi nama yahuje abakuru b’ibihugu bya EU-AU yaganiriwemo imyiteguro y’inama izahuza imiryango yombi mu mwaka utaha wa 2022.
Perezida Kagame kandi yagize umwanya wo kuganira n’abandi bantu batandukanye barimo Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus; Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi, Ngozi Okonjo-Iweala na Minisitiri w'Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong.
























Amafoto: Village Urugwiro

Ibitekerezo 0