Iyi modoka yahiye igeze mu kagari ka Buhoro mu Murenge wa Musambira, aho bita ku Kigabiro mu Karere ka Kamonyi.
Umushoferi wayo Murego Fulgence umaze amezi abiri n’igice atwara imodoka za RITCO, yavuze ko iyi imodoka yahagurutse i Nyabugogo nta kibazo ifite, ageze i Musambira yumva ipine ry’inyuma riraturitse, asohotse asanga ryatangiye gucumba umwotsi.
Murego yanyarukiye mu gasanteri kari aho hafi y’umuhanda ajya gushaka amata na Coca Cola byo kumena kuri rya pine, ariko biba iby’ubusa umuriro utangira kwaka.
Yabwiye abagenzi 57 bari mu modoka gusohokanamo n’imizigo yabo, kuko abona ko umuriro ushobora kwiyongera igihe icyo ari cyo cyose.
Ni nako na we yabafashaga gukura imizigo mu modoka kuko yabonaga ko uretse guhiramo, ishobora no kongera ubukana bw’iyi nkongi.
Abaturage bari hafi yaho iyi mpanuka yabereye n’abandi bari muri iyi modoka bagerageje kuzimya uyu umuriro ariko biba iby’ubusa irashya irakongoka.
Ubwo igice cy’inyuma cyari gitangiye gucumba umwotsi, Murego yagiye mu muhanda atangira guhagarika imodoka ngo arebe nibura ko hari uwamutiza kizimyamwoto yakunganira iye yari yananiwe, gusa kubw’amahirwe macye ntayo yaje kubona.
Imodoka yakomeje gushya ihereye inyuma, Murego ahamagara Polisi ayimenyesha ibiri kumubaho, asaba ubufasha.
Igihe Polisi yahageraga, yahagaritse imodoka impande zombi kugira ngo idatera impanuka.
Saa 18:50, ubwo umuriro wari umaze gufata igice cy’imbere cy’iyi modoka, amapine y’imbere yari akiri mazima kuko umuriro utari wakageze ku gice cyo hasi.
Gusa haburaga iminota micye cyane ngo yose ikongoke, ari nako abazimya inkongi berekezaga i Kigabiro.
Saa moya n’iminota 10 nibwo abashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro bageze i Kigabiro aho imodoka yari iri guhira, baturutse Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Yose yari imaze gufatwa, na ya mapine y’imbere ari gushya.
Mu gihe cy’iminota 32 bayizimije yose n’ubwo nta cyabashije kurokoka cyashumbusha ibyayitanzweho.
Saa 19:50 nibwo Polisi y’Igihugu yarekuye imodoka zari nyinshi zikomeza ingendo nk’ibisanzwe.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije IGIHE ko icyateye inkongi y’umuriro kugeza ubu kitaramenyekana, ndetse nta muntu waguye muri iyi mpanuka.
Ati "Ku bw’amahirwe nta muntu wayikomerekeyemo cyangwa ngo ayigwemo, ndetse nta mizigo yabo yahatikiriye. Polisi yahageze igerageza kuzimya imodoka, kugeza ubu dutegereje iperereza ngo tumenye neza icyaba cyateye iyi nkongi."
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!