Muri uyu mwaka, Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika urizihizwa ku rwego rwa Afurika hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti “Ubutabera bubereye umwana muri Afurika.’’
U Rwanda rwahisemo kuwizihiza runishimira ibyagezweho mu gushyira mu bikorwa ingamba zivuguruye zo kwita ku mwana zashyizweho na Guverinoma mu 2012.
Uyu munsi wizihijwe hatangwa ubutumwa buhamagarira abaturarwanda bose kuzirikana no kwita ku bureganzira bw’abakiri bato mu nsanganyamatsiko igira iti ‘‘Malayika Murinzi, Umuhamagaro kuri buri Munyarwanda.’’
Kubera ingamba zo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika,wizihijwe hatambutswa ubutumwa mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gushishikariza buri wese kurengera umwana no kumurinda icyatuma atandukana n’umuryango we.
Umunyamakuru wa IGIHE ufata amafoto, Niyonzima Moïse, yazengurutse mu bice bitandukanye by’igihugu afata amafoto agaragaza abakiri bato bizihiwe. Ni amafoto agusha ku burenganzira bwabo bw’ibanze bwo kwiga, kwidagadura, gusabana na bagenzi babo no kurindwa imirimo ivunanye ndetse n’ihohoterwa bashobora gukorerwa.
Aya mafoto yafashwe mu bihe bitandukanye ndetse n’ayo mu turere dutandukanye tw’igihugu twiganjemo utwo mu mijyi yashyiriweho kunganira uwa Kigali.
Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wibutsa uruhare rwa buri wese mu kuzirikana ku ndangangaciro zo kwita ku mwana wese nk’uwawe, kurerera abana mu muryango, kubaha uburere buboneye no kubarinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika wizihizwa buri mwaka kuva mu 1991, ubwo wemezwaga n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA). Washyizweho mu kuzirikana urupfu rw’abana b’i Soweto muri Afurika y’Epfo bishwe bazize kwigaragambya baharanira uburenganzira bwawo ku wa 16 Kamena 1976.
Amafoto: Niyonzima Moïse



















TANGA IGITEKEREZO