Witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, barimo Abanyarwanda barimo abarokotse Jenoside ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura aganira n'Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen James Kabarebe
Uyu muhango witabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye, bibuka amateka yaranze u Rwanda agasiga abasaga miliyoni bishwe bazizwa uko bavutse
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Mukabagwiza Edda, mu bitabiriye umuhango wo gutangiza Icyumweru cy'Icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Inshuti z'u Rwanda na zo zitumirwa muri uyu muhango
Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, ubwo yageraga ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ibikorwa bya EAC, Prof. Nshuti Manasseh, asuhuzanya n’Umuhuzabikorwa wa Loni mu Rwanda, Ozonnia Matthew Ojielo
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Prof. Manasseh Nshuti, aramukanya na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair
Depite Mukabagwiza Edda na Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamaliya Valentine, bari mu bayobozi bitabiriye umuhango wo gutangiza Icyumweru cy'Icyunamo
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamaliya Valentine
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yari yitabiriye uyu muhango
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude
Minisitiri w'Umutekano, Alfred Gasana
Ntarindwa Diogène wamenyekanye nka Atome (iburyo) aganira n'umwe mu bari bitabiriye uyu muhango
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Prof. Manasseh Nshuti
Minisitiri w'Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel aganira na Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah
Depite Musa Fazil Harerimana asuhuzanya n'umwe mu bitabiriye uyu muhango
Ruhunga uyobora RIB aganira na Marizamunda uyobora RCS
Umugaba w'Ingabo zirwanira mu Kirere, Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi aganira n'Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yari yitabiriye
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yari yitabiriye uyu muhango
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bari batumiwe muri uyu muhango
Umujyanama wa Perezida Kagame mu by'Ubukungu, Francis Gatare, yari yitabiriye uyu muhango
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, yari yitabiriye uyu muhango
Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa, aramukanya n'Umuhuzabikorwa wa Loni mu Rwanda, Ozonnia Matthew Ojielo uri mu bitabiriye uyu muhango
Alain Ngirinshuti uri mu buyobozi bwa RSSB aganira na Minisitiri w'Ishoramari, Eric Rwigamba
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Rtd Col Jeannot Ruhunga aganira na Komiseri Mukuru wa RCS, Marizamunda Juvenal n'Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable
Komiseri muri GAERG ushinzwe Kwibuka no kurwanya Jenoside, Uwimana Basile, aganira na Minisitiri ushinzwe Imirimo y'Inama y'Abaminisitiri, Ines Mpambara
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n'amashuri y'imyuga, Claudette Irere, aganira n'umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye uyu muhango
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire (ibumoso) yari mu bitabiriye uyu muhango
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yitabiriye uyu muhango
Abanyamakuru baturutse mu bice bitandukanye bakurikiye uyu muhango
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami ry’Ubushakashatsi no gushyiraho za Gahunda muri MINUBUMWE, Maurice Mugabowagahunde na Muhoza Grace, ni bo bayoboye uyu muhango nk'abasangiza b'amagambo
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Félix Namuhoranye, na we ari mu bitabiriye uyu muhango
Hari ikoranabuhanga ryifashishijwe mu gusemura ku buryo buri wese yumvaga ubutumwa bwatanzwe mu gutangiza Icyunamo
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard na Antoine Cardinal Kambanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta asuhuzanya na Urška Klakočar Zupančič uyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Slovenia. Hagati hari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille
Ni umuhango witabiriwe n'abanyamahanga biganjemo abava mu bihugu by'inshuti z'u Rwanda
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, yitabiriye umuhango wo gutangiza Icyunamo
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo asuhuzanya na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier aganira na Urška Klakočar Zupančič uyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Slovenia
Antoine Cardinal Kambanda ari mu banyamadini bitabiriye uyu muhango
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, aganira n'umwe mu bitabiriye uyu muhango
Antoine Cardinal Kambanda aganira aganira na Minisitiri w'Umutekano, Alfred Gasana
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Perezida Kagame na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, ubwo bageraga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame berekeza ahari imva ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y'abiciwe mu turere tugize Umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo biteguraga gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo inzirakarengane za Jenoside ku Gisozi
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yasabye Imana kwakira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza abayirokotse
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside
Ambasaderi wa Repubulika ya Congo mu Rwanda, Guy Nestor Itoua, uyoboye bagenzi be bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango mpuzamahanga mu gihugu, yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Abana bato ni bo baririmbye indirimbo zitanga ubutumwa bugaragaza icyizere cy'ahazaza h'Abanyarwanda mbere y'uko hacanwa urumuri
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari baherekejwe n'abarimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo berekezaga ku mva rusange aharuhukiye imibiri y'inzirakarengane za Jenoside mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo biteguraga gucana urumuri rw’icyizere
Urumuri rw'icyizere bacanye rwerekana ahazaza h’Abanyarwanda
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bacana urumuri rw’icyizere
Urumuri rw’icyizere rwacanywe ruzamara iminsi 100
Umuhango wo gutangiza Icyumweru cy'Icyunamo wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Minisitiri w’Ubumwe bw'Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze amatariki y'ingenzi agaragaza ubukana Jenoside yakoranywe mu bice bitandukanye by'igihugu
Mwizerwa Eric yatanze ubuhamya bw'uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashima Inkotanyi zabohoye igihugu zikongera kucyubaka ubu kikaba kidaheza abagituye
Perezida Kagame yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwiga amateka kugira ngo rubashe gutera imbere ruzi neza ukuri kandi ruzi inshingano rufite
Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa birimo ibintu by’urugomo, imvugo z’urwango n'ibindi biganisha ku kongera kubaho kwa Jenoside bidakwiye kurebererwa
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda badakwiye kwemera ko hari ubufatira ibyemezo by'uko bakwiye kubaho kuko bafite imbaraga nyinshi bavomye mu mateka banyuzemo
Perezida Kagame yanenze abantu yise ko "batagira isoni", bashaka kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, birengagije ubuhamya n’ukuri kw’ibyabaye
Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda ko bazi icyo bifuza, yibutsa abashaka kubacamo ibice ko batazabigeraho
Amafoto: Igirubuntu Darcy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!