00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Macky Sall bitegereje ahari kuvugururwa muri ’Présidence’ (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 July 2023 saa 12:00
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Sénégal, Macky Sall, uri mu Rwanda yitabiriye Inama ya Women Deliver, ndetse mbere y’uko bombi batanga ikiganiro mu ifungurwa ryayo babanza gusangira.

Isangira ry’aba bakuru b’ibihugu bombi ryabereye muri Village Urugwiro, ndetse amafoto yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu agaragaza bombi bari kugenda mu mbuga ngari yo mu Urugwiro.

Bari bari kumwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bombi, uw’u Rwanda, Dr Vincent Biruta n’uwa Sénégal, Aïssata Tall Sall.

Hari aho aba bakuru b’ibihugu bombi bageze, ku gice kiri gukorerwamo imirimo y’ubwubatsi muri Village Urugwiro, barahagarara, ndetse Macky Sall agaragara afite igice cy’ikaro riri gukoreshwa mu kubaka.

Andi mafoto kandi abagaragaza bombi bitegereza ibiti by’inganzamarumbo biri muri Village Urugwiro.

Ku muntu unyura mu nkengero za Village Urugwiro, abona ko ku gice kibanza imbere y’ahakorera Urwego rw’Abinjira n’abasohoka, iruhande rw’ahahoze icyicaro cy’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’Igihugu, NISS hari kubakwa. Ni imirimo iri no gukorwa ku nyubako zimwe, imbere muri Village Urugwiro.

Perezida Kagame ubwo yahaga ikaze Macky Sall muri Village Urugwiro
Perezida Kagame yakira mugenzi we Macky Sall ku meza hamwe Dr Vincent Biruta na Aïssata Tall Sall
Bombi bagaragaye bari imbere ya kimwe mu biti by'inganzamarumbu biri muri Village Urugwiro bari kuganira
Macky Sall yagaragaye afite ikalo rimwe mu yari ari kwifashishwa mu mirimo y'ubwubatsi muri Village Urugwiro
Perezida Kagame na Macky Sall basanzwe bafitanye ubushuti bukomeye

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages