Ku wa 15-16 Mata 2023 ni bwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangiye uruzinduko rw’akazi muri Bénin rugamije kwagura umubano w’ibihugu byombi.
Umukuru w’Igihugu yarukomereje muri Guinée-Bissau ku Cyumweru mbere yo kugera muri Guinée Conakry aho yakiriwe na Colonel Mamadi Doumbouya ku mugoroba wo ku wa 17 Mata 2023.
Muri iki gihugu, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida w’Inzibacyuho wa Guinée, Colonel Mamadi Doumbouya.
Iyi nkuru iragaruka ku mafoto 120 yaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinée, ibikorwa yakoze n’ibyo yakurikiranye hagamijwe kurushaho kwagura umubano w’iki gihugu n’u Rwanda.
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, Perezida Kagame na Col. Mamadi Doumbouya basuye abana b’abanyeshuri bo mu turere 33 tw’igihugu bari guhugurirwa mu Ishuri rya Gisirikare "Prytanée Militaire of Guinea", aho bategurirwa kuzavamo abayobozi b’ahazaza kandi bakora impinduka mu gihugu.
Kuri uyu munsi kandi yitabiriye ibirori byo gutaha ku mugaragaro Ikiraro cya Kagbélen giherereye mu Mujyi wa Dubréka muri Guinée cyitiriwe Perezida Paul Kagame.
“Pont Paul Kagame” ihuza Intara ya Kagbélen n’Umurwa Mukuru Conakry. Ni ikiraro cyatangiye kubakwa mu Ukwakira 2019, ku ngoma ya Perezida Alpha Condé, wahiritswe ku butegetsi mu 2021. Kiri mu bikorwaremezo byubatswe mu masezerano yashyizweho umukono mu 2017 hagati ya Guinée n’u Bushinwa.
Nyuma y’ibi birori, abakuru b’ibihugu byombi bakurikiye isinywa ry’amasezerano ari mu ngeri zitandukanye zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga.
Perezida Kagame yasoje uruzinduko rwe yakirwa ku meza na mugenzi we Colonel Mamadi Doumbouya, mbere yo gufata rutemikirere.
Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Colonel Mamadi Doumbouya muri Guinée



















Abakuru b'ibihugu bagiranye ibiganiro byihariye bigamije kunoza umubano uhuriweho




Perezida Kagame na Col Doumbouya basuye Ishuri rya Gisirikare "Prytanée Militaire of Guinea" ryigisha abato kuzavamo abayobozi beza







































Perezida Kagame yatashye ikiraro cyamwitiriwe muri Guinée Conakry, giherereye i Kagbélen



















Perezida Kagame na Col Doumbouya wa Guinée bakurikiye isinywa ry’amasezerano


















Nyuma batanze ikiganiro kigaruka kuri aya masezerano







Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Col Doumbouya




Perezida Kagame yasoje uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri muri Guinée, asezera kuri Col Doumbouya







Amafoto: Village Urugwiro na Présidence de la Guinée


Ibitekerezo 0