00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yahuguye amahuriro 23 yo kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge n’ibindi byaha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 October 2017 saa 07:48
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze ku wa 12 Ukwakira 2017 yahuguye abagize amahuriro 23 agamije kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge n’ibindi byaha muri rusange.

Abo bahuguwe barenga 180 mu murenge wa Muhoza, bahabwa amasomo n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba afatanyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Manzi Jean Pierre.

SP Gashumba yabasobanuriye icyo ikiyobyabwenge ari cyo; ababwiira ko icyitwa ikiyobyabwenge ari ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize, kimwe n’ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro nk’uko biteganywa n’Itegeko N° 03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.

Yavuze ko ibiyobyabwenge bijya bifatirwa muri aka karere higanjemo kanyanga, urumogi n’inzoga zo mu masashe nka Chief Waragi, Kitoko, Host Waragi, Blue Sky, Chase Vodka, Kick Waragi, Zebra Waragi, African Gin na Chase Waragi; kandi yongeraho ko bivanwa muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Yababwiye amayeri ababyinjiza mu gihugu bakoresha kugira ngo batamenyekana uretse ko abenshi bitabahira, inzira banyuramo babitunda, uko bicuruzwa n’aho bikorerwa ndetse n’uburyo ababinywa babigenza kugira ngo badatahurwa.

SP Gashumba yakomoje ku bihano bihabwa umuntu uhamwe no kwishora mu biyobyabwenge, abababwira ko kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Yashimye abagize ayo mahuriro ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha muri rusange; abasaba gushyira imbaraga mu gukangurira abo mu miryango yabo n’abaturanyi babo kwirinda ibyaha by’uburyo bwose.

Yagize ati,"Mujye mubabwira ko kwishora mu biyobyabwenge ari ukwikururira ubukene kubera ko iyo bifashwe birangizwa. Mujye kandi mubabwira ko bigabanya ubushobozi bw’umuntu ubinywa; byaba mu gutekereza ndetse n’imbaraga z’umubiri. Ikindi musabwa kujya mubabwira ni uko umuntu uhamwe no kwishora mu biyobyabwenge afungwa akanacibwa ihazabu; bityo mubagire inama yo gucuruza no kunywa ibyemewe n’amategeko bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo."

Mu ijambo rye, Manzi yabwiye abahuguwe ati "Mwahisemo neza gutanga umusanzu mu kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge. Mukomeze gukorana bya hafi na Polisi n’izindi nzego kugira ngo mugere kuri iyo ntego; kandi Ubuyobozi bw’umurenge buzakomeza kubaba hafi."

Yashimye Polisi ku bumenyi yahaye abagize ayo mahuriro, abasaba gushyira mu bikorwa ibyo basabwe n’inama bagiriwe.

Mu Karere ka Musanze hari amahuriro 160 yashyizweho ku bufatanye na Polisi agamije gukumira no kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge n’ibindi byaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, iribera mu ngo n’imiryango n’irikorerwa abana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages