Kuva mu myaka 20 ishize, Dubai ntijya ibura mu Mijyi 10 ya mbere ku Isi isurwa n’umubare munini wa ba mukerarugendo buri mwaka. Uru rutonde Dubai ihora iruhanganyeho n’indi mijyi ikomeye ku Isi irimo Paris mu Bufaransa, Londres mu Bwongereza, Singapore n’indi.
Imibare ya ‘MasterCard Global Destination Cities Index’ igaragaza ko mu 2019 Dubai yasuwe n’abashyitsi barenga miliyoni 16, umubare uruta abatuye u Rwanda bose kuko basaga miliyoni 12. Uyu mubare wazamutseho 5,1% ugereranyije n’abari basuye uyu mujyi mu 2018.
Muri aba bashyitsi bagenderera Dubai, umubare munini ni uw’abaturuka mu Buhinde bangana na 12%, Abongereza bangana na 7%, abaturuka muri Oman n’u Bushinwa bangana na 6% ndetse n’Abanyamerika bangana na 4%.
Mu bice bisurwa cyane muri uyu Mujyi harimo umuturirwa wa mbere muremure ku Isi wa Burj Khalifa usurwa n’abarenga miliyoni buri kwezi, hoteli ya Burj Al Arab isurwa n’abarenga ibihumbi 246 buri kwezi.
Ahandi hasurwa cyane muri uyu Mujyi ni Dubai Mall, Global Village, Dubai Frame, Dubai Miracle Garden, Ski Dubai, Madinat Jumeirah, Dubai Museum na Img worlds of Adventure.
Uku kuba Dubai yarabaye nk’igicumbi cy’ubukerarugendo ku batuye Isi bituma ‘Dubai International Airport’ iza mu bibuga by’indege bihorana urujya n’uruza rw’abantu ku Isi.
Mu 2019, iki kibuga cyari ku mwanya wa gatatu mu byakira abantu benshi buri mwaka, ni nyuma ya ‘Atlanta International Airport’ na ‘Beijing Capital International Airport’.
Ubukerarugendo ni kimwe mu bifatiye runini ubukungu bwa Dubai kuko bufite uruhare rwa 11.5% mu musaruro mbumbe w’uyu Mujyi wanganaga na miliyari $102.67 mu 2018.
Dubai yageze aha ite?
Dubai ni imwe muri ‘Emirats’ zirindwi zigize Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Ituwe n’abarenga gato miliyoni 3,3 biganjemo abakomoka mu Buhinde, Aba-Emirati, abo muri Pakistan, Bangladesh, Abarabu n’abandi.
Uyu mujyi wubatse ku buso bwa kilometero kare 3900, abahatuye benshi biganje mu Idini ya Islam.
Nubwo uyu munsi Dubai imaze kuba umujyi w’ikimenyabose ku batuye Isi, mu myaka mike ishize yari ubutayu butuwe n’abantu mbarwa.
Abahanga bagaragaza ko Dubai ifite amateka maremare ahera mu 3000 Mbere y’Ivuka rya Yezu. Muri iki gihe aho Dubai iri bivugwa ko hari igishanga kinini kirimo ibiti byo mu bwoko bwa ‘Mangrove’.
Kubera imihindagurikire y’ibihe iki gishanga cyaje gukama kiba ubutayu.
Amateka agaragaza ko ijambo Dubai ryavuzwe bwa mbere mu 1905 mu gitabo cy’Ubumenyi bw'Isi cyanditswe n’Umwarabu, Abu Abdullah Al Bakri.
Iki gihe Dubai yari izwi nk’agace gakomeye k'ubucuruzi bw’amasaro, uburobyi n’imirimo yo kubaka ubwato.
Mu 1833 nibwo umuryango wa Maktoum bin Butt wayoboye Dubai bwa mbere wageze muri uyu mujyi wari ukiri icyaro cya hererabandi muri icyo gihe.
Uyu muryango ukomoka mu bwoko bw’abazwi nka ‘Bani Yas’ watuye muri aka gace ndetse Maktoum bin Butt atangaza ko Dubai ihindutse agace kigenga aho kubarizwa kuri Abu Dhabi.
Hagati ya 1894 na 1966, Dubai yari imaze kuba agace gakomeye mu bijyanye n’ubucuruzi, ibi byatewe n’uko ku buyobozi bw’aba Al Maktoum, Dubai yasoneye amahoro, abanyamahanga bafite ubumenyi mu bintu bitandukanye.
Ibi byatumye abacuruzi bakomoka mu Buhinde na Pakistani bisukiranya muri uyu mujyi wari ucyubakiye cyane ku burobyi n’ubucuruzi bw’amasaro yakurwaga mu ndiba y’inyanja.
Mu myaka ya 1950 ubwo u Buyapani bwavumburaga amasaro y’amakorano, ubukungu bw’uyu Mujyi bwatangiye gusubira inyuma ku buryo bukabije.
Mu 1966, muri Dubai haje kuvumburwa peteroli, maze ubukungu bw’uyu mujyi butangira gutumbagira umunsi ku munsi.
Nyuma yo kubona ko bavumbuye peteroli, Sheikh Rashid bin Saeed Al Maktoum yatangiye kubaka uyu mujyi mu buryo bukomeye, uva ku kuba agace gatuwe n’abaturage bari mu matsinda, uhinduka umujyi w’ubucuruzi urimo ibikorwaremezo bikomeye.
Iki gihe nibwo hatangijwe imishinga yo kubaka Rashid Port, Jebel Ali Port, Dubai Drydocks, Burj Al Arab na Burj Khalifa.
Ubuyobozi bwa Dubai bwafashe icyerekezo cyo kubaka umujyi ushingiye ku bucuruzi n’ubukerarugendo nyuma yo kumenya ko peteroli bavumbuye itazaramba. Uyu munsi Dubai itunganya utugunguru turi hagati y’ibihumbi 50 na 70 ku munsi, ariko mu myaka 20 ishize bigenda bigaragara ko iyi peteroli igenda igabanuka ndetse n’abahanga bamaze kugaragaza ko izagera igihe igakama.
Kubera urwego rw’iterambere uyu Mujyi ugezeho kuri ubu niwo uri kwakira Expo mpuzamahanga y’umwaka wa 2020.
Iyi Expo mpuzamahanga itegurwa buri myaka itanu, yatangiye mu buryo bweruye mu 1951 mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, itangira yitwa World’s Fair.
Iri zina rya World’s Fair ryaje guhinduka mu 1967, riba Expo hakiyongeraho umwaka yabereyemo, uretse ko abantu bo bihugu bitandukanye bya Aziya n’u Burasirazuba bwo Hagati bakunze gukoresha andi mazina nka World Expo cyangwa Specialized Expo.
Bitandukanye n’andi mamurikagurisha asanzwe azwi, Expo mpuzamahanga nk’izi ntabwo ari ahantu abantu bahurira mu gusangira inzoga no kugura ibicuruzwa ku biciro bigabanyijwe, ahubwo ni umwanya ibihugu bikoresha byerekana iterambere ryabyo mu ngeri zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, uburezi n’ibindi biranga umwihariko wa buri gihugu.
Igicumbi cy’ubucuruzi no ku Banyarwanda
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bihahirana cyane na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu by’umwihariko Dubai, kandi uko imyaka ishira ubu buhahirane bugenda burushaho gutera imbere.’ Ibi bifite ishingiro kuko RwandAir ikorera ingendo muri uyu Mujyi gatatu mu Cyumweru.
Mu mwaka wa 2016 n’uwa 2017 u Rwanda rwakoranye na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ubucuruzi bufite agaciro ka miliyoni 817$, aho ibyo rwakuye muri iki gihugu byari bifite agaciro ka miliyoni 469$ mu gihe ibyo rwoherejeyo byari bifite agaciro ka miliyoni 348$.
Mu 2018 aka gaciro k’ubucuruzi ibihugu byombi bikorana karamanutse kagera kuri miliyoni 444$, aho ibyo u Rwanda rwoherejeyo byari byihariye 66%. Kuva mu 2016 ibyo u Rwanda rwohereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu byazamutseho 92% biva ku gaciro ka miliyoni 79$ bigera kuri miliyoni 292$.
Mu byo u Rwanda rwohereza muri iki gihugu cyane harimo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa ‘gemstone’, Zahabu n’Ikawa. Ibyo rukurayo harimo ibikomoka kuri peteroli, mudasobwa, telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubu buhahirane mu 2020, Leta y’u Rwanda binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Dubai Ports World ikora ibijyanye n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa ndetse n’ubucuruzi bwo kuri murandasi.
Ayo masezerano yitezweho koroshya ubucuruzi bw’ibicuruzwa biva cyangwa bijya mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ntushingiye cyane ku bucuruzi ahubwo ushingiye no kuri politike cyane ko mu 2015 aribwo rwafunguye Ambasade i Abu Dhabi ndetse n’ibiro by’uruhagarariye i Dubai.



































































Ibitekerezo 0