Kuva mu myaka 20 ishize, Dubai ntijya ibura mu Mijyi 10 ya mbere ku Isi isurwa n’umubare munini wa ba mukerarugendo buri mwaka. Uru rutonde Dubai ihora iruhanganyeho n’indi mijyi ikomeye ku Isi irimo Paris mu Bufaransa, Londres mu Bwongereza, Singapore n’indi.

Imibare ya ‘MasterCard Global Destination Cities Index’ igaragaza ko mu 2019 Dubai yasuwe n’abashyitsi barenga miliyoni 16, umubare uruta abatuye u Rwanda bose kuko basaga miliyoni 12. Uyu mubare wazamutseho 5,1% ugereranyije n’abari basuye uyu mujyi mu 2018.

Muri aba bashyitsi bagenderera Dubai, umubare munini ni uw’abaturuka mu Buhinde bangana na 12%, Abongereza bangana na 7%, abaturuka muri Oman n’u Bushinwa bangana na 6% ndetse n’Abanyamerika bangana na 4%.

Mu bice bisurwa cyane muri uyu Mujyi harimo umuturirwa wa mbere muremure ku Isi wa Burj Khalifa usurwa n’abarenga miliyoni buri kwezi, hoteli ya Burj Al Arab isurwa n’abarenga ibihumbi 246 buri kwezi.

Ahandi hasurwa cyane muri uyu Mujyi ni Dubai Mall, Global Village, Dubai Frame, Dubai Miracle Garden, Ski Dubai, Madinat Jumeirah, Dubai Museum na Img worlds of Adventure.

Uku kuba Dubai yarabaye nk’igicumbi cy’ubukerarugendo ku batuye Isi bituma ‘Dubai International Airport’ iza mu bibuga by’indege bihorana urujya n’uruza rw’abantu ku Isi.

Mu 2019, iki kibuga cyari ku mwanya wa gatatu mu byakira abantu benshi buri mwaka, ni nyuma ya ‘Atlanta International Airport’ na ‘Beijing Capital International Airport’.

Ubukerarugendo ni kimwe mu bifatiye runini ubukungu bwa Dubai kuko bufite uruhare rwa 11.5% mu musaruro mbumbe w’uyu Mujyi wanganaga na miliyari $102.67 mu 2018.

Dubai yageze aha ite?

Dubai ni imwe muri ‘Emirats’ zirindwi zigize Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Ituwe n’abarenga gato miliyoni 3,3 biganjemo abakomoka mu Buhinde, Aba-Emirati, abo muri Pakistan, Bangladesh, Abarabu n’abandi.

Uyu mujyi wubatse ku buso bwa kilometero kare 3900, abahatuye benshi biganje mu Idini ya Islam.

Nubwo uyu munsi Dubai imaze kuba umujyi w’ikimenyabose ku batuye Isi, mu myaka mike ishize yari ubutayu butuwe n’abantu mbarwa.

Abahanga bagaragaza ko Dubai ifite amateka maremare ahera mu 3000 Mbere y’Ivuka rya Yezu. Muri iki gihe aho Dubai iri bivugwa ko hari igishanga kinini kirimo ibiti byo mu bwoko bwa ‘Mangrove’.

Kubera imihindagurikire y’ibihe iki gishanga cyaje gukama kiba ubutayu.

Amateka agaragaza ko ijambo Dubai ryavuzwe bwa mbere mu 1905 mu gitabo cy’Ubumenyi bw'Isi cyanditswe n’Umwarabu, Abu Abdullah Al Bakri.

Iki gihe Dubai yari izwi nk’agace gakomeye k'ubucuruzi bw’amasaro, uburobyi n’imirimo yo kubaka ubwato.

Mu 1833 nibwo umuryango wa Maktoum bin Butt wayoboye Dubai bwa mbere wageze muri uyu mujyi wari ukiri icyaro cya hererabandi muri icyo gihe.

Uyu muryango ukomoka mu bwoko bw’abazwi nka ‘Bani Yas’ watuye muri aka gace ndetse Maktoum bin Butt atangaza ko Dubai ihindutse agace kigenga aho kubarizwa kuri Abu Dhabi.

Hagati ya 1894 na 1966, Dubai yari imaze kuba agace gakomeye mu bijyanye n’ubucuruzi, ibi byatewe n’uko ku buyobozi bw’aba Al Maktoum, Dubai yasoneye amahoro, abanyamahanga bafite ubumenyi mu bintu bitandukanye.

Ibi byatumye abacuruzi bakomoka mu Buhinde na Pakistani bisukiranya muri uyu mujyi wari ucyubakiye cyane ku burobyi n’ubucuruzi bw’amasaro yakurwaga mu ndiba y’inyanja.

Mu myaka ya 1950 ubwo u Buyapani bwavumburaga amasaro y’amakorano, ubukungu bw’uyu Mujyi bwatangiye gusubira inyuma ku buryo bukabije.

Mu 1966, muri Dubai haje kuvumburwa peteroli, maze ubukungu bw’uyu mujyi butangira gutumbagira umunsi ku munsi.

Nyuma yo kubona ko bavumbuye peteroli, Sheikh Rashid bin Saeed Al Maktoum yatangiye kubaka uyu mujyi mu buryo bukomeye, uva ku kuba agace gatuwe n’abaturage bari mu matsinda, uhinduka umujyi w’ubucuruzi urimo ibikorwaremezo bikomeye.

Iki gihe nibwo hatangijwe imishinga yo kubaka Rashid Port, Jebel Ali Port, Dubai Drydocks, Burj Al Arab na Burj Khalifa.

Ubuyobozi bwa Dubai bwafashe icyerekezo cyo kubaka umujyi ushingiye ku bucuruzi n’ubukerarugendo nyuma yo kumenya ko peteroli bavumbuye itazaramba. Uyu munsi Dubai itunganya utugunguru turi hagati y’ibihumbi 50 na 70 ku munsi, ariko mu myaka 20 ishize bigenda bigaragara ko iyi peteroli igenda igabanuka ndetse n’abahanga bamaze kugaragaza ko izagera igihe igakama.

Kubera urwego rw’iterambere uyu Mujyi ugezeho kuri ubu niwo uri kwakira Expo mpuzamahanga y’umwaka wa 2020.

Iyi Expo mpuzamahanga itegurwa buri myaka itanu, yatangiye mu buryo bweruye mu 1951 mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, itangira yitwa World’s Fair.

Iri zina rya World’s Fair ryaje guhinduka mu 1967, riba Expo hakiyongeraho umwaka yabereyemo, uretse ko abantu bo bihugu bitandukanye bya Aziya n’u Burasirazuba bwo Hagati bakunze gukoresha andi mazina nka World Expo cyangwa Specialized Expo.

Bitandukanye n’andi mamurikagurisha asanzwe azwi, Expo mpuzamahanga nk’izi ntabwo ari ahantu abantu bahurira mu gusangira inzoga no kugura ibicuruzwa ku biciro bigabanyijwe, ahubwo ni umwanya ibihugu bikoresha byerekana iterambere ryabyo mu ngeri zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, uburezi n’ibindi biranga umwihariko wa buri gihugu.

Igicumbi cy’ubucuruzi no ku Banyarwanda

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bihahirana cyane na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu by’umwihariko Dubai, kandi uko imyaka ishira ubu buhahirane bugenda burushaho gutera imbere.’ Ibi bifite ishingiro kuko RwandAir ikorera ingendo muri uyu Mujyi gatatu mu Cyumweru.

Mu mwaka wa 2016 n’uwa 2017 u Rwanda rwakoranye na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ubucuruzi bufite agaciro ka miliyoni 817$, aho ibyo rwakuye muri iki gihugu byari bifite agaciro ka miliyoni 469$ mu gihe ibyo rwoherejeyo byari bifite agaciro ka miliyoni 348$.

Mu 2018 aka gaciro k’ubucuruzi ibihugu byombi bikorana karamanutse kagera kuri miliyoni 444$, aho ibyo u Rwanda rwoherejeyo byari byihariye 66%. Kuva mu 2016 ibyo u Rwanda rwohereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu byazamutseho 92% biva ku gaciro ka miliyoni 79$ bigera kuri miliyoni 292$.

Mu byo u Rwanda rwohereza muri iki gihugu cyane harimo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa ‘gemstone’, Zahabu n’Ikawa. Ibyo rukurayo harimo ibikomoka kuri peteroli, mudasobwa, telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubu buhahirane mu 2020, Leta y’u Rwanda binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Dubai Ports World ikora ibijyanye n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa ndetse n’ubucuruzi bwo kuri murandasi.

Ayo masezerano yitezweho koroshya ubucuruzi bw’ibicuruzwa biva cyangwa bijya mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ntushingiye cyane ku bucuruzi ahubwo ushingiye no kuri politike cyane ko mu 2015 aribwo rwafunguye Ambasade i Abu Dhabi ndetse n’ibiro by’uruhagarariye i Dubai.

Mu 1990  ahazwi nka 'Sheikh Zayed Road' ni uku hari hameze. Dubai  nyuma y'uko ivumbuwemo peteroli iterambere ryayo ryarihuse cyane
Mu 1990 ahazwi nka 'Sheikh Zayed Road' ni uku hari hameze. Dubai nyuma y'uko ivumbuwemo peteroli iterambere ryayo ryarihuse cyane
Ubu 'Sheikh Zayed Road' yaraguwe ndetse ikikijwe n'imiturirwa ikomeye
Ubu 'Sheikh Zayed Road' yaraguwe ndetse ikikijwe n'imiturirwa ikomeye
Mu 2000 nibwo Dubai Downtown yari itangiye kubakwa, ubu uyu muhanda waragutse ndetse mu mpande zawo ukikijwe n'inzu ndende
Mu 2000 nibwo Dubai Downtown yari itangiye kubakwa, ubu uyu muhanda waragutse ndetse mu mpande zawo ukikijwe n'inzu ndende
Downtown Dubai y'uyu munsi ni uko isa
Downtown Dubai y'uyu munsi ni uko isa
Downtown Dubai yo mu 2000 ni uko yari imeze, ubu hari imiturirwa ikabakaba ibicu
Downtown Dubai yo mu 2000 ni uko yari imeze, ubu hari imiturirwa ikabakaba ibicu
Aha ni mu 2005 ubwo muri uyu mujyi hari hatangiye kuzamurwa imiturirwa, Burj Khalifa yari igeze kure yubakwa
Aha ni mu 2005 ubwo muri uyu mujyi hari hatangiye kuzamurwa imiturirwa, Burj Khalifa yari igeze kure yubakwa
Burj Khalifa iri mu miturirwa isurwa cyane mu Mujyi wa Dubai. Ifite uburebure bwa metero 828, yafunguye imiryango mu 2010.
Burj Khalifa iri mu miturirwa isurwa cyane mu Mujyi wa Dubai. Ifite uburebure bwa metero 828, yafunguye imiryango mu 2010.
Mu ijoro ubwiza bw'Umujyi wa Dubai burushaho kwiyongera
Mu ijoro ubwiza bw'Umujyi wa Dubai burushaho kwiyongera
Burj Khalifa aho uri hose uba uyibona
Burj Khalifa aho uri hose uba uyibona
Dubai ni imwe mu mijyi ifite ibikorwaremezo biteye imbere, imihanda yaho usangamo imodoka zihenze gusa
Dubai ni imwe mu mijyi ifite ibikorwaremezo biteye imbere, imihanda yaho usangamo imodoka zihenze gusa
Burj Khalifa niyo nyubako ya mbere ndende ku Isi, umushinga wo kuyubaka watangiye mu 2004, ifungura imiryango mu 2010
Burj Khalifa niyo nyubako ya mbere ndende ku Isi, umushinga wo kuyubaka watangiye mu 2004, ifungura imiryango mu 2010
Hari ibice bitandukanye abantu bashobora gusura muri Dubai birimo na 'beaches'
Hari ibice bitandukanye abantu bashobora gusura muri Dubai birimo na 'beaches'
Dubai iza mu mujyi ya mbere isurwa na ba mukerarugendo benshi ku Isi
Dubai iza mu mujyi ya mbere isurwa na ba mukerarugendo benshi ku Isi
Uretse kuba ari umujyi ukundwa na ba mukerarugendo, Dubai imaze no guhinduka igicumbi cy'ubucuruzi
Uretse kuba ari umujyi ukundwa na ba mukerarugendo, Dubai imaze no guhinduka igicumbi cy'ubucuruzi
Ibyinshi mu bikorwaremezo biri Dubai ni bishya kandi byubatse mu buryo bugezweho
Ibyinshi mu bikorwaremezo biri Dubai ni bishya kandi byubatse mu buryo bugezweho
Atlantis Hotel iherereye kuri Palm Jumeirah yatangiye kubakwa mu 2006 yuzura mu 2008
Atlantis Hotel iherereye kuri Palm Jumeirah yatangiye kubakwa mu 2006 yuzura mu 2008
Hoteli ya Burj Al Arab ikundwa na benshi kubera ubuhanga bayubakanye. Nayo iri mu zakira abasura Dubai
Hoteli ya Burj Al Arab ikundwa na benshi kubera ubuhanga bayubakanye. Nayo iri mu zakira abasura Dubai
Uyu mujyi wubatswe mu gihe gito uva ku kuba icyaro uhinduka ikirangirire
Uyu mujyi wubatswe mu gihe gito uva ku kuba icyaro uhinduka ikirangirire
Iki kirwa cyakozwe n'abantu kizwi nka 'Palm Jumeirah' kiri mu duce duhenze mu Mujyi wa Dubai
Iki kirwa cyakozwe n'abantu kizwi nka 'Palm Jumeirah' kiri mu duce duhenze mu Mujyi wa Dubai
Mu gihe haje igihu, imwe mu miturirwa y'i Dubai irarengerwa kubera uburebure bwayo
Mu gihe haje igihu, imwe mu miturirwa y'i Dubai irarengerwa kubera uburebure bwayo
Uyu Mujyi wa Dubai ubarizwamo amahoteli meza, amenshi ari ku nyanja
Uyu Mujyi wa Dubai ubarizwamo amahoteli meza, amenshi ari ku nyanja
Dubai yatangiye gutera imbere ubwo havumburwaga peteroli
Dubai yatangiye gutera imbere ubwo havumburwaga peteroli
Uyu Mujyi ukunze no kugendererwa n'ibyamamare biturutse i Burayi na Amerika
Uyu Mujyi ukunze no kugendererwa n'ibyamamare biturutse i Burayi na Amerika
Uyu mujyi ukorerwamo ubucuruzi n'abaturutse hirya no hino ku Isi
Uyu mujyi ukorerwamo ubucuruzi n'abaturutse hirya no hino ku Isi
Atlantis Hotel ni imwe mu zikomeye zakira abantu benshi mu Mujyi wa Dubai
Atlantis Hotel ni imwe mu zikomeye zakira abantu benshi mu Mujyi wa Dubai
Umubare munini w'abatuye Dubai ni abo mu idini ya Islam
Umubare munini w'abatuye Dubai ni abo mu idini ya Islam
Uyu mujyi usigaye ugereranywa na New York mu kugira imiturirwa miremire
Uyu mujyi usigaye ugereranywa na New York mu kugira imiturirwa miremire
Ikirere cyaho kiri mu bikurura ba mukerarugendo
Ikirere cyaho kiri mu bikurura ba mukerarugendo
Palm Jumeirah iturwaho n'uwifite
Palm Jumeirah iturwaho n'uwifite
Ahahoze ubutayu ubu hari imiturirwa ikabakaba ibicu
Ahahoze ubutayu ubu hari imiturirwa ikabakaba ibicu

Ubuhanga Palm Jumeirah yubakanywe bukunze gutangaza benshi
Ubuhanga Palm Jumeirah yubakanywe bukunze gutangaza benshi
Inyubako iri hakurya yubatse mu ishusho y'urukiramende izwi nka 'Dubai Frame'
Inyubako iri hakurya yubatse mu ishusho y'urukiramende izwi nka 'Dubai Frame'
The Dubai Frame nayo ikunze gusurwa cyane
The Dubai Frame nayo ikunze gusurwa cyane
Dubai Miracle Garden yakoranywe ubuhanga budasanzwe
Dubai Miracle Garden yakoranywe ubuhanga budasanzwe
Dubai Miracle Garden ni ubusitani bufite ubwiza budasanzwe, naho hari mu hakurura umubare munini w'abantu
Dubai Miracle Garden ni ubusitani bufite ubwiza budasanzwe, naho hari mu hakurura umubare munini w'abantu
Dubai Aquarium & Underwater Zoo ni hamwe mu hasurwa n'umubare munini w'abantu muri uyu mujyi
Dubai Aquarium & Underwater Zoo ni hamwe mu hasurwa n'umubare munini w'abantu muri uyu mujyi
Deira Clocktower ni kimwe mu birango bikwereka ko wageze muri Old Dubai
Deira Clocktower ni kimwe mu birango bikwereka ko wageze muri Old Dubai
Nubwo Old Dubai yubatswe kera nayo igaragaramo inyubako nziza
Nubwo Old Dubai yubatswe kera nayo igaragaramo inyubako nziza
Iki gice cya Dubai kibarizwamo inzu za kera cyane
Iki gice cya Dubai kibarizwamo inzu za kera cyane
Iyubakwa rya Dubai ryahereye muri iki gice kirimo inzu zishaje
Iyubakwa rya Dubai ryahereye muri iki gice kirimo inzu zishaje
Niho habarizwa ibikorwa byinshi ndangamateka
Niho habarizwa ibikorwa byinshi ndangamateka
Iyo urebeye kure ubona ko DUbai irimo ibice bibiri, Dubai ya kera na Dubai nshya
Iyo urebeye kure ubona ko DUbai irimo ibice bibiri, Dubai ya kera na Dubai nshya
Polisi y'i Dubai nayo yateye imbere, igenda mu modoka zihenze zirimo na Bugatti y'Abafaransa
Polisi y'i Dubai nayo yateye imbere, igenda mu modoka zihenze zirimo na Bugatti y'Abafaransa
Lamborghini iri mu modoka zifashishwa n'abashinzwe umutekano wo mu muhanda i Dubai
Lamborghini iri mu modoka zifashishwa n'abashinzwe umutekano wo mu muhanda i Dubai
Mercedes-Benz G Wagon nayo usanga igendwamo na polisi
Mercedes-Benz G Wagon nayo usanga igendwamo na polisi
Aha ni ku Cyicaro gikuru cya Polisi ya Dubai
Aha ni ku Cyicaro gikuru cya Polisi ya Dubai
Ubutayu bwa 'Rub' al Khali' bukundwa n'umubare munini w'abasura Dubai
Ubutayu bwa 'Rub' al Khali' bukundwa n'umubare munini w'abasura Dubai
Dubai ifite n'ubutayu bukundwa na benshi
Dubai ifite n'ubutayu bukundwa na benshi
Usanga imodoka zihenze arizo zikoreshwa muri ubu butayu
Usanga imodoka zihenze arizo zikoreshwa muri ubu butayu
Abasura ubu butayu baryoherwa no kugendera ku Ngamiya
Abasura ubu butayu baryoherwa no kugendera ku Ngamiya
Mu butayu bwa Dubai hari ingamiya zifashishwa n'abasura uyu Mujyi
Mu butayu bwa Dubai hari ingamiya zifashishwa n'abasura uyu Mujyi