Nyuma y’imyaka hafi itatu iki cyemezo gifashwe, ku wa 28 Mutarama 2022 ni bwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko uyu mupaka uzongera gufungurwa ku wa 31 Mutarama 2022.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’iminsi mike Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, agiriye uruzinduko i Kigali ndetse agirana ibiganiro na Perezida Kagame bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Ubwo IGIHE yasuraga uyu Mupaka wa Gatuna ku wa 30 Mutarama 2022, yasanze imirimo yo kuwufungura irimbanyije ndetse u Rwanda rwatangiye kwakira bamwe mu Banyarwanda bataha.

Ku ruhande rwa Uganda hari imirimo ikiri gukorwa kugira ngo uyu mupaka uzabashe kwakira abantu neza irimo kubaka igice cy’umuhanda kizajya gikomereza ku w’u Rwanda.

Donald Kaberuka wabaye Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD ni umwe mu Banyarwanda bakoresheje uyu mupaka bwa mbere kuva wakongera gufungurwa.

Yawukoresheje ubwo yajyaga i Kabale mu muhango wo gushyingura Emmanuel Mutebile wabaye Umuyobozi Mukuru wa Banki Nkuru ya Uganda.

Umubare munini w’abakoresheje uyu mupaka ku wa 30 Mutarama wiganjemo Abanyarwanda batahaga bava mu bice bitandukanye bya Uganda. Igikorwa cyo gufungura uyu mupaka ku mugaragaro cyabaye saa Sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere.

Ingaruka zatewe n’ifungwa ry’uyu mupaka ziganjemo izijyanye n’ubukungu. Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda bwasubiye inyuma cyane kubera uwo mubano mubi. Nko muri Mata 2019, Uganda yinjije ibihumbi 40$, naho muri Kamena yinjije ibihumbi 60$.

Hagati ya Kamena 2019 na Kamena 2020, amafaranga aturuka mu byo u Rwanda rwohereza muri Uganda yavuye kuri miliyoni 131,8$ agera kuri miliyoni 5.1$ .

Mbere y’umwuka mubi, u Rwanda rwoherezaga muri Uganda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 61 z’amadolari mu gihe Uganda yoherezaga mu Rwanda ibicuruzwa bya miliyoni 212 z’amadolari ku mwaka.

Ibibazo ntibyavuyeho

Mu kiganiro, Umuvugizi Wungurije wa Leta y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yagiranye na Televiziyo Rwanda yavuze ko kuba Umupaka wa Gatuna ufunguye ari intambwe itewe mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi ariko yibutsa Abanyarwanda ko bitavuze ijana ku ijana ko ari iherezo ry’ibibazo bajyaga bahura nabyo bambutse.

Ati “Ni inkuru ikwiye gufatwa nk’aho ari ibikorwa bitangiye gukorwa. Ni ibikorwa bitangiye gushyirwa mu bikorwa kugira ngo ibibazo byari bihari bigende bikemuka.”

“Abantu babifate nk’intambwe itewe ariko ntibabifate nk’aho ibibazo bihise bivaho. Iki kintu rwose ni icyo kwitondera, ni icyo gushishozaho, ni icyo kugenzurwa cyane cyane noneho nongera no kugaruka no kuri izi ngamba za COVID-19 zigihari.”

Kimwe no ku yindi mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu no kuri uyu wa Gatuna hashyizwe uburyo buzafasha abantu gusuzumwa icyorezo cya COVID-19 cyane ko wafunzwe kitaragera ku Isi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo muri RBC, Dr Rwagasore Edison, yavuze ko ari icyemezo cyafatiwe abanyura ku Mupaka wa Gatuna kuko ari nako bigenda ku yindi.

Ati “Hari ingamba zagiye zishyirwaho kandi zagiye zidufasha kugira ngo duhangane n’iki cyorezo, nta na rimwe tuzadohoka kuri izi ngamba, zizahoraho.”

“Ku bijyanye n’imipaka nk’uko mubizi na Rusumo ni ko bikorwa umuntu wese winjiye w’umushoferi arapimwa, iyo dusanze afite uburwayi bwa COVID-19 hari n’uburyo tumukurikirana cyangwa se tumuvura. Rero izi ni ingamba zizakomeza n’i Gatuna kugira ngo tuzikurikize kugira ngo dushobore guhangana n’icyorezo cya COVID-19.”

Umupaka wa Gatuna wabaye uwa mbere wafunguwe muri itatu ihuza u Rwanda na Uganda irimo uwa Kagitumba n’uwa Cyanika.

Mu gihe iyi mipaka yamaze ifunze umuntu wavaga mu Rwanda ashaka kujya muri Uganda byabaga ngombwa ko akoresha indege. Kongera gufungurwa k’uyu mupaka abaturage b’impande zombi babigaragaje nk’amahirwe yo kongera guhahirana.

Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wongeye gufungurwa nyuma y'imyaka hafi itatu
Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wongeye gufungurwa nyuma y'imyaka hafi itatu
U Rwanda rwatangiye kongera kwakira abaturage baturutse Uganda bakoresheje Umupaka wa Gatuna
U Rwanda rwatangiye kongera kwakira abaturage baturutse Uganda bakoresheje Umupaka wa Gatuna
Uyu mupaka wafunguwe mu isura nshya ku ruhande rw'u Rwanda kuko inzu zikoreramo ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka zavuguruwe
Uyu mupaka wafunguwe mu isura nshya ku ruhande rw'u Rwanda kuko inzu zikoreramo ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka zavuguruwe
Ibikorwaremezo byo kuri uyu mupaka byaravuguruwe
Ibikorwaremezo byo kuri uyu mupaka byaravuguruwe
Ku ruhande rwa Uganda hari ibikorwaremezo bikiri kubakwa
Ku ruhande rwa Uganda hari ibikorwaremezo bikiri kubakwa
Abinjira bose babanza gusakwa n'inzego z'umutekano
Abinjira bose babanza gusakwa n'inzego z'umutekano
Yinjiye mu Rwanda akoresheje Umupaka wa Gatuna wari umaze imyaka itatu utari nyabagendwa
Yinjiye mu Rwanda akoresheje Umupaka wa Gatuna wari umaze imyaka itatu utari nyabagendwa
Yari afite akanyamuneza ko kongera gukandagira mu Rwanda anyuze i Gatuna
Yari afite akanyamuneza ko kongera gukandagira mu Rwanda anyuze i Gatuna
Abageraga mu Rwanda bakiranwaga yombi
Abageraga mu Rwanda bakiranwaga yombi
Izi nkumi zo muri Uganda zishimiye ifungurwa ry'umupaka
Izi nkumi zo muri Uganda zishimiye ifungurwa ry'umupaka

Amafoto: Yuhi Augustin