Iyi ni imwe mu mafoto yavugishije benshi mu ruganda rw’imyidagaduro mu cyumweru gishize, bibaza niba aba bombi basubiye mu rukundo nyuma yo gutandukana.
Icyumweru gishize cyabayemo ibikorwa bitandukanye mu myidagaduro ariko cyari cyiganjemo ibitaramo bitandukanye n’ubukwe bw’ibyamamare mu ngeri zitandukanye.
Ariel Wayz na Juno baragarutse
Nta muntu wari uzi ibi bintu! Ku mugoroba wo ku wa Kane ni bwo Ariel Wayz yashyize ifoto kuri Instagram ari kumwe na Juno yandikaho amagambo agira ati ‘Home Away from Home’.
Abantu bongeye kujya mu rujijo bibaza niba basubiye mu rukundo cyangwa ari imyiteguro y’ibitaramo bagiye gukorera i Burayi.
Icyumweru cy’ubukwe bw’ibyamamare
Icyumweru gishize byari ibirori bikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro kuko habaye ubukwe butandukanye bw’ibyamamare bikora mu ngeri zitandukanye.
Mu bakoze ubukwe harimo umuhanzi Inki washyingiranwe n’umukunzi we Ange Christelle; Bahati wahoze muri Just Family wasabye akanakwa Unyuzimfura Cécile. Hari na Gigi Kety wamamaye ku Isibo Tv wasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Fred Karuganda ndetse na Umubyeyi Sharifa washinze Ceka n’Umunyamakuru wa RBA, Ingabire Yvonne, bose bakoze ubukwe.
La Fouine na Bien-Aimé Baraza bataramiye i Kigali
Iki cyumweru cyasojwe n’ibirori bitandukanye aho hari ibyamamare mpuzamahanga byataramiye i Kigali. Aba barimo Umuraperi w’Umufaransa La Fouine wasusurukije abitabiriye imikino ya Afrobasket by’umwihariko uwahuje u Rwanda na Angola muri BK Arena.
Muri uyu mukino wabaye ku wa 30 Nyakanga 2023, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yatsinzwe n’iya Angola amanota 74-68.
La Fouine yataramiye abitabiriye uyu mukino aho yishimiwe cyane mu ndirimbo ye "Ma Meilleure" yakoranye na Zaho.
Mu mpera z’icyumweru kandi Bien-Aimé wo muri Sauti Sol na we yataramiye i Kigali aho yari yatumiwe mu gitaramo cyateguwe na Dj Marnaud.
Usibye mu muziki kandi n’abakunda urwenya bataramiwe n’ibyamamare nka Dr Hilary Okello, Patrick Salvado n’Abanyarwanda nka Rusine Patrick, Michaël Sengazi n’abo muri Gen-Z Comedy barimo Obed Francis, Kadudu na Mugabo Allan Dudu muri Seka Live yabereye muri Camp Kigali ku Cyumweru, tariki ya 30 Nyakanga 2023.
Miss Fanique yarangije amashuri
Umuhoza Simbi Fanique mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo yashyize hanze amafoto agaragaza ko yarangije amashuri, mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye.
Kera kabaye Master Fire yashyize akadomo kuri kaminuza
Nyuma y’imyaka 18, Hakizimana Innocent wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Master Fire, yanditse igitabo cyo gusoza amasomo ye ya Kaminuza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!