Uruzinduko rw’iminsi ibiri rwa Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, rwatangiye ku wa 20 Ugushyingo 2025, umunsi wa mbere usiga ajyanye na Perezida Kagame mu rwuri rw’Inyambo aranamugabira.
Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa 20 Ugushyingo, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yakirwa na Perezida Paul Kagame
Uruzinduko rwakomereje mu rwuri rw’Inyambo rwa Perezida Kagame, ndetse Perezida Kagame agabira Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Inyambo mu rwuri rwe.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Inka z’Inyambo Perezida Kagame yagabiye Emir wa Qatar ari ikimenyetso gishingiye ku muco w’u Rwanda gisobanuye ubucuti, ubwubahane, n’ubufatanye bukomeye hagati y’abayobozi bombi n’ibihugu byabo.
Biteganyijwe ko abakuru b'ibihugu bombi bagirana ibiganiro ku munsi wa kabiri w'uruzinduko rwa Emir wa Qatar mu Rwanda.
Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2025 i Doha, ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye inama ku iterambere rusange, bombi bari baganiriye ku guteza imbere umubano w’ibuhugu byombi n’imikoranire.
Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b'ibihuguSheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yageze i Kigali ku wa 20 Ugushyingo 2025Umubano w'u Rwanda na Qatar umaze igihe kinini uhagaze nezaPerezida Kagame yereka Emir wa Qatar itsinda ry'abayobozi batandukanye ryagiye kumuha ikaze ku kibuga cy'indegeKu kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, Perezida Kagame ni we wakiriye Emir wa QatarBiteganyijwe ko abakuru b'ibihugu byombi bagirana ibiganiroAbayobozi bajyanye mu modoka baganira, Perezida Kagame ari we uyitwayeUruzinduko rwa Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani mu Rwanda ruzamara iminsi ibiriEmir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yakiriwe na Perezida KagameBasuye urwuri rw'Inyambo rwa Perezida KagameAba bayobozi bakiranywe urugwiro muri uru rwuriEmir wa Qatar yari yizihiwe no kureba Inyambo mu rwuriEmir wa Qatar yanyuzagamo agafata amafoto y'InyamboIgikorwa cyo kugabira Emir wa Qatar Inyambo kigaragaza ubucuti bukomeye n'umubano mwiza hagati y'ibihugu byombiInyambo Perezida Kagame yagabiye Emir wa Qatar ni kimwe mu biranga umuco nyarwandaPerezida Kagame na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani bafitanye umubano mwiza n'ubucuti bukomeyeEmir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yafashe ifoto y'Inyambo mu rwuriPerezida Kagame yagabiye Emir wa Qatar Inyambo nk'ikimenyetso cy'ubucuti bukomeye no kubahana hagati y'impande zombiSheikh Tamim bin Hamad Al-Thani na Perezida Kagame basobanuriwe ibyerekeye Inyambo zo mu Rwanda
Ibitekerezo 0