00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mushyire imbere ubuhuza, aho kwihutira mu nkiko- Mukantaganzwa ku bigo by’ubwishingizi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 April 2026 saa 07:17
Yasuwe :

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abahagarariye ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda kuyoboka inzira y’ubuhuza mu gukemura ibibazo bishingiye ku kwishyura indishyi zikomoka ku mpanuka.

Yagaragaje ko kuri ubu mu nkiko zitandukanye zo mu Rwanda harimo imanza 892 zijyanye n’ibibazo by’ubwishingizi, aho Radiant ari yo ifitemo imanza nyinshi igakurikirwa na Sanlam.

Yerekanye ko ibigo by’ubwishingizi biyobotse ubuhuza nk’uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko byafasha mu kwihutisha no kurangiza imanza zikunze kuba agatereranzamba mu nkiko.

Ati “Mufite umwihariko wo guhura n’ibibazo bitandukanye bijyanye n’indishyi, impanuka n’amasezerano y’ubwishingizi. Imibare dufite igaragaza ko dufite imanza 892 ziri mu nkiko zifitanye isano n’ubwishingizi, bikaba bigaragaza ko hakiri amahirwe yo gushaka ibisubizo dukoresheje ubuhuza aho kugira ngo zigume mu nkiko. Nkaba mbasaba gushyira imbere ubuhuza aho kwihutira kuregera inkiko.”

Yakomeje ati “Imanza z’ubwishingizi ni imanza z’amafaranga. Birumvikana ko uwishyuza aba ashaka amafaranga menshi, n’uwishyuzwa na we aba ashaka gutanga make, ariko burya tugendera ku masezerano baba baragiranye no ku mategeko, ntabwo abishyuza bakwiye kwifuza mu byo bishyuza kuko ubwishingizi bugendera ku mafaranga uba waratanze ubufata.”

Yagaragaje ko hari imirongo itandukanye yagiye itangwa n’Urukiko rw’Ikirenga ndetse n’Urukiko rw’Ubujurire kandi ifasha mu gukemura ibibazo bishingiye ku masezerano y’ubwishingizi bikwiye gukorwa.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amasosiyete y’Ubwishingizi akaba n’Umuyobozi wa BK General Insurance, Bahizi Alex, yagaragaje ko gukoresha ubuhuza byafasha mu gukemura ibibazo bishingiye ku masezerano bagirana n’abakiliya.

Yakomeje ati “Tugiye gukoresha ubwo buryo bw’ubuhuza mu kugabanya abakiliya bacu bajya mu nkiko, ibirego bijya mu nkiko. Tugatanga ibyo abantu bagenewe, bishingiye, kandi bagomba kubona bishingiye ku masezerano no ku mategeko.”

Yagaragaje ko kujya mu nkiko biterwa n’ibintu bitandukanye birimo ububasha bwo kumva amasezerano uko ameze, abantu baba bashaka kubona ibyo batishingiye, abafite ingeso mbi zo gushaka gukora forode mu rwego rw’ubwishingizi na raporo z’inzego zitandukanye zidatanga umurongo ku cyo umwishingizi yatanga.

Yagaragaje ko hari ubwo abavoka bagira inama abantu yo kutumvikana ahubwo bagahitamo kugana inkiko babizeza inyungu z’umurengera.

Ku ruhande rw’Umuyobozi wa Radiant Insurance Company, Marc Rugenera, yasobanuye ko batangiye gukoresha uburyo bw’ubuhuza mu gukemura ibibazo bishingiye ku masezerano y’ubwishingizi kandi bitanga umusaruro.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moise, yasabye abavoka kujya bashyira imbere ubuhuza mu gukemura ibibazo aho kwirukira mu nkiko kuko ari bwo buryo bwiza ku mpande zombi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abahagarariye ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda kuyoboka inzira y’ubuhuza
Perezida w'Urugaga rw'Abavoka, Me Nkundabarashi Moise aganira n'Umuyobozi wa Prime Insurance, Col (Rtd), Murashi Eugene Haguma
Ibigo by'ubwishingizi byeretswe ko bikwiye guhitamo ubuhuza aho gusiragira mu nkiko
Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Alphonse Hitiyaremye
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amasosiyete y’Ubwishingizi akaba n’Umuyobozi wa BK Genaral Insurance, Bahizi Alex, yagaragaje ko gukoresha ubuhuza byafasha mu gukemura ibibazo
Urukiko rw’Ikirenga rwasabye ibigo by’ubwishingizi kuyoboka ubuhuza
Ku ruhande rw’Umuyobozi wa Radiant Insurance Company, Marc Rugenera, yasobanuye ko batangiye gukoresha uburyo bw’ubuhuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages