00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 2000 bategerejwe mu Nama ya CAX izabera i Kigali

Yanditswe na Twarabanye Venuste, Uwiduhaye Theos
Kuya 3 January 2020 saa 01:33
Yasuwe :

Abantu barenga 2 000 bazaturuka mu bihugu 68 bagiye guhurira mu nama ikomeye izaba yiga ku buhanzi n’umuco, ikabera mu Intare Conference Arena i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

Iyi nama izwi nka Creative Africa Exchange (CAX) cyangwa se CAX Weekend izaba ku wa 16-18 Mutarama 2020, igamije kungurana ibitekerezo ku ruganda rw’ubuhanzi n’umuco.

Iyi nama iri mu zikomeye zigiye kubera muri Afurika, yateguwe na sosiyete ya Times Multimedia (TMM) iterwa inkunga na African Export-Import Bank (Afreximbank) n’abandi bafatanyabikorwa.

CAX Weekend ni uruhererekane rw’ibikorwa byateguwe muri gahunda ya CAX bigamije guhuza abanyempano b’abanyafurika mu rwego rwa muzika, ubugeni, imideri, ubuvanganzo, ubwanditsi, filimi, na televiziyo.

Izaba irimo abamurikabikorwa batandukanye bagera kuri 250 barimo n’abo muri Afurika bafite amazina akomeye. Muri iyi nama hazahuriramo abo mu ruganda rw’imideli, mu ruganda rwa sinema, umuziki, ubugeni n’abandi.

Amakuru ava mu babitegura barimo ihuriro ry’amasosiyete akora ibyerekeye ingufu na Gaz muri Nigeria (AITEO), Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) avuga ko ari urubuga abagura n’abagurisha mu rwego rw’ubugeni bushingiye ku muco, bahuriramo bakamenya amahirwe ari muri urwo rwego.

Byitezweho ko CAX Weekend izaha amahirwe yo kuganira, kungurana ibitekerezo no kuganira ku bucuruzi hagati y’abazayitabira. Hazabaho ibiganiro ku bashoramari n’abandi bantu bakomeye muri urwo rwego, barimo ibyamamare muri muzika n’abanyabugeni bo muri Afurika no hanze yayo.

Uretse ibyamamare bitandukanye mu nganda nyinshi z’ubuhanzi, hazaba harimo n’abayobozi bakuru b’ibihugu muri Afurika n’abavuye muri Diaspora.

Umuyobozi mukuru wa Afreximbank, Prof. Benedict Oramah ari mu bazatanga ikiganiro hamwe n’abandi barimo Steve Harvey wamamaye mu itangazamakuru muri Amerika unayobora ibirori byinshi byiganjemo amarushanwa y’ubwiza, Djimmon Hounsou na Idris Elba bazwi muri sinema, D’Banj, Akon n’abandi bahanzi bazaririmbamo.

Gahunda ya CAX igamije koroshya ishoramari mu bijyanye n’umuco binyuze mu burezi, ubucuruzi n’inganda mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’ubukungu bwa Afurika.

Yatangijwe ubwo hatangizwaga imurikabikorwa nyafurika (IATF) i Cairo mu Ukuboza 2018.

Inkuru bijyanye: Akon, Idris Elba, Les Nubians, D’Banj n’ibindi byamamare bazitabira inama izabera mu Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages