Mu gihe hirya no hino havugwa ubwicanyi cyangwa ihohoterwa ry’uburyo butandukanye ku bashakanye, bamwe mu bagore bafite ibyo bibazo banga kuva mu zabo kubera gutinya igisebo mu nshuti no mu miryango.
Kuki bamwe mu bagore bahitamo kubana n’ihohoterwa mu ngo zabo? Usanga akenshi abagabo bakunze gukubita abagore babo bongeraho mu magambo yabo ko bazabica. Ariko ugasanga umugore arasa n’ubyirengagiza akamuguma iruhande.
Abagore baganiriye na IGIHE bo mu Karere Gasabo mu Murenge wa Kinyinya twabasanze aho bakorera ubucuruzi mu gushakisha imibereho, umwe muri bo utarashatse kwivuga izina, yagize ati “Njye nabaye nyirandarwemeye! None se ko ntaho mfite njya, yewe n’iyo nahagira sinajyayo ngomba guhebera urwaje nkirerera abana.”
Mugenzi we n’agahinda kenshi, yavuze ko ababazwa n’uko umugabo we ntacyo abuze, ariko akaba ntacyo amufasha mu gushaka ibitunga urugo, ahubwo akaza amwuka inabi n’umunaniro aba avanye mu isoko ashakisha ibimutunga n’abana be batandatu kandi biga bose uretse umuhererezi, agomba kubashakira n’ibikoresho by’ishuri wenyine. Avuga ko ahorana umutima mubi no kumva nta n’umuntu yaganiriza ibibazo bye, kuko ngo batanabyemera bagendeye ku buryo umugabo we agaragara mu bantu. Ati “koko umunyarwanda yarabivuze ngo ‘zirara zishya bwacya zikazima.”
Ibi byo kwihererana ibibazo byo mu rugo si mu Rwanda bigaragara gusa. Mu nkuru yo mu kanyamakuru Réveillez-vous ko muri Werurwe-Mata 2013, harimo inkuru ivuga ko akenshi abagore kuva mu ngo zabo batinya ibyo inshuti cyangwa abavandimwe babo bavuga babonye batandukanye n’abagabo, nyamara ngo ntibatekereze ko umuntu ashobora kuba afite ibibazo bikomeye mu muryango we.
Aganira n’ako kanyamakuru, Isabela wiyemeje gutandukana n’umugabo we yagize ati “ Mukuru wanjye yararakaye cyane aranantuka, ampatira gusubira mu rugo rwanjye. Ntiyumvaga ko umugabo mwiza nk’uwo nari mfite yaba umugome. Abaturanyi bose barannyegaga bakanampunga. Ariko byageze aho mpitamo kwigendera n’abana banjye.”
Abagore bakunze kwemera kuguma mu ngo zabo kuko baba bashaka ko abana babo bakura bari kumwe n’ababyeyi bombi, gutinya ko bageze hanze bazahura n’ubuzima bukomeye, gutekereza ko batazashobora kwibeshaho n’abana bafite, abagira isoni zo kuvuga ko mu ngo zabo bahohoterwa, hari n’abandi bakomeza gutekereza ko ibyo bibazo mu rugo rwabo bizagera aho bigacyemuka.
Isabela atangaza ko ku mugoroba w’igihe batangazaga ku mugaragaro ko bateganya kubana, umugabo we yamukubise urushyi ku buryo byamuviriyemo kurwara umutwe icyumweru cyose, ariko akamusaba imbabazi amubwira ko bitazongera, kugeza aho yaviriye mu rugo ngo yari agitegereje ko bitazongera.



















TANGA IGITEKEREZO