00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bangana na 19% nibo babarizwa mu nteko nshingamategeko ku isi

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 31 December 2012 saa 09:54
Yasuwe :

Mu gihe mu Rwanda abagore bangana na 56% babarizwa mu Nteko Ishinga Amategeko , imibare yo ku rwego rw’Isi igaragaza ko uteranyije abagore baba mu Nteko mu bihugu bitandukanye bagize 19% gusa, ibi ni ibitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Iterambere.
Munyandiko y’amapaji 2 ifite umutwe ugira uti ”Gender Equality and UNDP” igaragaza ko iyo habayeho ibikorwa byo gusinya amasezerano y’amahoro, usanga byikorerwa n’igitsina gabo gusa, kuko n’aho abagore bagaragaye usanga (…)

Mu gihe mu Rwanda abagore bangana na 56% babarizwa mu Nteko Ishinga Amategeko , imibare yo ku rwego rw’Isi igaragaza ko uteranyije abagore baba mu Nteko mu bihugu bitandukanye bagize 19% gusa, ibi ni ibitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Iterambere.

Munyandiko y’amapaji 2 ifite umutwe ugira uti ”Gender Equality and UNDP” igaragaza ko iyo habayeho ibikorwa byo gusinya amasezerano y’amahoro, usanga byikorerwa n’igitsina gabo gusa, kuko n’aho abagore bagaragaye usanga bangana na 3% by’abari gusinya ayo masezerano.

Ubwo bushakashatsi kandi bugaragaza ko abagore bakora imirimo ingana na 66% by’imirimo ikorerwa ku Isi, nyamara ariko ngo nibo bakomeza kuza mu kiciro cy’abakene hamwe n’abagenzi babo b’abakobwa.

Abagore kandi batanga 50% by’ibiribwa ku Isi, ariko ngo bunguka 10% gusa ugereranyije n’ibyo baba bashoye, hakiyongeraho ko usanga n’abagore batunze imitungo yabo bwite usanga bakiri bake kuko bangana na 1% gusa.

Kubijyanye n’ubukene ngo abagore n’abakobwa bangana na 6/10 bagize umubarere w’abantu bakennye cyane ku Isi.

Kubw’ibyo rero Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere ryarafashe ingamba zitandukanye zigamije guteza imbere igitsina gore.

Ibi ngo bizagerwaho hashyirwa imbaraga mu buringanire, ariko kandi hakibandwa ku nkingI enye arizo: kurwanya ubukene, gushimangira demokarasi, kurwanya amakimbirane no kurinda ibidukikije hagamijwe iterambere rirambye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages