Kubera gushaka akazi cyane cyane abakora imirimo y’ikoranabuhanga n’ibibazo by’ubuhunzi biterwa n’umutekano muke hirya no hino ku isi, hakiyongeraho n’uturere tumwe na tumwe twazahajwe n’inzara bituma umubare w’abakozi bakora hanze y’ibihugu byabo usaga Miliyoni 200 hatabariwemo impunzi.
Abo bakozi bose bakorera hanze y’ibihugu byabo bagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu bakoreramo ariko batirengagije no gushyigikira iterambere ry’imiryango bakomokamo. Nk’uko bitangazwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku murimo, n’ubwo bimeze bityo, babera umuzigo ibihugu barimo kuko baba bagomba gucungirwa umutekano n’ibindi.
Nk’uko bitangazwa na Manzi Eric, Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro ry’amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR), nyuma yo gusuzuma ibibazo abakozi b’abimukira bahura na byo, hashyizweho Umunsi mpuzamahanga w’Abimukira mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwabo mu bukungu , umuco n’imibereho myiza y’abaturage mu bihugu bakomokamo n’ibyo bakoreramo. Bityo itariki ya 18 Ukuboza buri mwaka iharirwa Umunsi mpuzamahanga w’abimukira.
Manzi yagize ati “Uyu munsi wavuye ku cyemezo cya Loni ko wakwizihizwa. Watangiye kwizihizwa ku wa 4 Ukuboza 2000, ibihugu na byo byemeza ko byizihiza uburenganzira bwa Muntu n’ubw’abimukira n’imiryango yabo by’umwihariko, ariko mu Rwanda uwo munsi nturizihizwa.”
Nk’uko Manzi akomeza abitangaza, uwo munsi washyizweho n’umwanzuro AR/RES/55/93, ibihugu 35 bikaba bimaze gushyiraho umukono, u Rwanda na rwo rukaba rurimo kuko rwashyizeho umukono kuwa 15 Ukuboza 2008.
Manzi ati “Muri ibyo bihugu uko ari 35, 20 muri byo hari aho byifashe, bishyiraho amananiza ariko u Rwanda ntirurimo. Umwaka ushize impuguke za Loni zikaba zaraje kureba uko iyubahirizwa ry’ayo masezerano rihagaze.”
Abantu bari mu butumwa bw’akazi batumwe na Leta, abagiye mu nama, abashoramari, abanyeshuri n’abari mu masomo yo kwimenyereza umwunga ntibabarwa nk’abakozi b’abimukira.
Ukeneye amakuru arambuye wasura urubuga www.un.org/fr/event/migrantsday/



















TANGA IGITEKEREZO