00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Frans Makken w’u Buhorandi yasezeye Perezida Kagame

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 4 August 2012 saa 07:30
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kanama, Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye muri “Village Urugwiro” Ambasaderi Frans Makken w’u Buholandi waje ku musezera ho nyuma y’imyaka itatu iteganywa n’amategeko yari amaze akorera mu Rwanda.
Ambasaderi Frans Makken yagize ati “Naje gusezera Umukuru w’Igihugu nyuma y’imyaka isaga ine nari maze mu butumwa bw’akazi hano mu Rwanda”.
Yakomeje agira ati “Imishinga dufite mu Rwanda ikorwa neza, icya kabiri twakoranye neza ibihugu byombi, (…)

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kanama, Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye muri “Village Urugwiro” Ambasaderi Frans Makken w’u Buholandi waje ku musezera ho nyuma y’imyaka itatu iteganywa n’amategeko yari amaze akorera mu Rwanda.

Ambasaderi Frans Makken yagize ati “Naje gusezera Umukuru w’Igihugu nyuma y’imyaka isaga ine nari maze mu butumwa bw’akazi hano mu Rwanda”.

Yakomeje agira ati “Imishinga dufite mu Rwanda ikorwa neza, icya kabiri twakoranye neza ibihugu byombi, twakoranye mu butabera aho abakoze Jenoside bakurikiranwe bagashyikirizwa ubutabera, twakoranye mu butabera cyane”.

Igihugu cy’ u Buhorandi cyafashije u Rwanda muri gahunda zitandukanye aho mu butabera u Buhorandi bwageneye u Rwanda amafaranga asaga miliyoni 6,15 z’amadorari y’Amerika.

N’ubwo u Buhorandi bwabaye buhagaritse inkunga bwageneraga u Rwanda, umubano w’ibihugu byombi uracyakomeje. Ibihugu byombi byari byasinyanye amasezerano y’ubufatanye aho kuva mu mwaka wa 2012 kugera mu mwaka wa 2015 u Buhorandi buzaha u Rwanda amafaranga miliyoni 140 z’Amayero.

Kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2011 u Buhorandi bwari bwarageneye u Rwanda amafaranga asaga miliyoni 137 z’Amayero. Buri mwaka kandi u Buhorandi bwageneraga u Rwanda amafaranga asaga Miliyoni 35 Amayero.

Igihugu cy’u Buholandi cyafashije u Rwanda mu bikorwa 3 by’ ingenzi birimo Ubutabera,Ubwiyunge, n’amategeko, ibikorwa bwafashije kandi mu bikorwa by’iterambere n’ ibikorwa by’ingufu. Bwafashije u Rwanda mu bikorwa by’uburezi ku bufatanye n’ikigega cy’Abongereza gitsura amajyambere (DFID) aho bafashije mu bigo by’amashuri yisumbuye.

Mu mwaka wa 2010 u Buhorandi byashize ingufu mu bikorwa by’umutekano, kwihaza mu biribwa, amazi, ubuzima bw’ myororokere, imiyoborere myiza hamwe n’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’umuryango.

Ubwo Inteko Ishingamategeko y’u Buhorandi yateranaga yiga ku bihugu 15 izafasha nyuma y’ibibazo by ihungabana ry’ubukungu, u Rwanda rwemejwe mu bizafashwa nyuma y’uko Ambasaderi yavuze ko u Rwanda rwakomeza gufashwa kuko amafaranga rugenerwa ruyakoresha neza mu bikorwa by’iterambere.

Amabsaderi Frans Makken urangije imirimo ye mu Rwanda, yavuze ko yabashije gukora neza imirimo ye kandi ko yishimiye imikoranire myiza iri hagati y’ibihugu byombi ndetse ngo izakomeza kubaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages