JCI ni umuryango ufatwa nk’ihuriramo urubyiruko ruharanira impinduka nziza ku Isi, rufite imyaka iri hagati ya 18 na 40. Ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Missouri.

Umaze imyaka 102 utangiye ku Isi ariko mu Rwanda watangiye kuhakorera mu 2005. Muri icyo gihe wagiye ukora ibikorwa bitandukanye gusa ngo uyu mwaka uwusigiye itandukaniro ribinjiza mu 2020 bishimye.

Perezida wa JCI Rwanda, Luce Gloria Nishimwe yabwiye IGIHE ko uyu mwaka utandukanye n’indi yabanje. Usize bagiranye amasezerano y’ubufatanye n’izindi JCI zo mu bindi bihugu ndetse hamwe batangiye ibiganiro ku mishinga bazakorana.

Hari JCI yo mu Budage bagiranye amasezerano y’ubufatanye ndetse bagera no ku biganiro byerekeza ku kubaka ishuri mu Rwanda. Hari JCI Molde yo muri Norvège , bari gukorana igikorwa cyo kuzafasha abarwayi b’igicuri bari munsi y’imyaka 18 kubona ubuvuzi bw'igihe kirekire.

Uyu mwaka kandi usize basinyanye amasezerano na JCI yo mu gihugu cya Niger ndetse n’u Buyapani bari kuganira kuburyo bazagira intego z’iterambere rirambye bazafatanyamo.

Mu bikorwa bibandaho by’amahugurwa yavuze ko muri uyu mwaka wonyine bakoze agera ku munani. Mu bindi bikorwa bikomeye bagezeho muri uyu mwaka ni uko ariwo basabyemo kwakira mu Rwanda inama mpuzamahanga ihuza JCI zo mu bihugu bitandukanye ku Isi, ubu bakaba bari ku rutonde ndetse hari icyizere ko mu myaka iri imbere bazayakira.

Ati “Uyu mwaka twafunguye amarembo mu rwego mpuzamahanga, mu myaka iri imbere turateganya kuzakira JCI mu Rwanda.”

Mu biganiro byiswe ‘Be Bold’ bivuga ku gutinyuka, gutera intamwe ya mbere mu gushyira mu bikorwa imishinga umuntu afite byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2019, Gloria Nishimwe yavuze ko umwaka uri imbere bawuteganyamo gukora cyane.

Pacifique Uwineza uhagarariye ba rwiyemezamirimo bato mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), yavuze ko muri rusange urubyiruko ruba rugomba kuguma ku ntego rufite.

Ati “Ubu tugiye gutangira umwaka wa 2020, icyo navuga ni ukuguma ku ntego ukamenya icyo ushaka kandi ukagiharanira.”

Kwinjira muri JCI bisaba umusanzu w’amadorari 25 $ ku muntu ukirangiza Kaminuza atarabona akazi naho umaze kubona akazi yishyura 75 $ ku mwaka.

JCI ni Umuryango mpuzamahanga w’urubyiruko ruharanira kugeza Isi aheza, ukaba ukorera mu bihugu birenga 120 ku Isi birimo n’u Rwanda.

Fabrice Shema Ngoga na Luce Gloria Nishimwe bahagarariye JCI Rwanda muri Estonia mu Ugushyingo 2019
Fabrice Shema Ngoga na Luce Gloria Nishimwe bahagarariye JCI Rwanda muri Estonia mu Ugushyingo 2019
Inama yarangiye Luce Gloria Nishimwe agizwe umwe mu bagize komite y'ikigega cy'iterambere cya JCI na foundation ya 2020
Inama yarangiye Luce Gloria Nishimwe agizwe umwe mu bagize komite y'ikigega cy'iterambere cya JCI na foundation ya 2020
JCI Molde yo muri Norway, bari gukorana igikorwa cyo kuzafasha abarwayi b’igicuri bari munsi y’imyaka 18 kubona ubuvuzi bw'igihe kirekire
JCI Molde yo muri Norway, bari gukorana igikorwa cyo kuzafasha abarwayi b’igicuri bari munsi y’imyaka 18 kubona ubuvuzi bw'igihe kirekire
JCI yo mu Budage  ubwo yahuraga bwa mbere na JCI yo mu Rwanda
JCI yo mu Budage ubwo yahuraga bwa mbere na JCI yo mu Rwanda
Perezida wa JCI Rwanda, Luce Gloria Nishimwe yavuze ko JCI Rwanda yishimira ko ibikorwa byose byakozwe kugeza mu mpera z'uyu mwaka bifunguye amarembo mu rwego mpuzamahanga
Perezida wa JCI Rwanda, Luce Gloria Nishimwe yavuze ko JCI Rwanda yishimira ko ibikorwa byose byakozwe kugeza mu mpera z'uyu mwaka bifunguye amarembo mu rwego mpuzamahanga
JCI yo mu Budage mu biganiro byo kubaka ishuri na JCI yo mu Rwanda
JCI yo mu Budage mu biganiro byo kubaka ishuri na JCI yo mu Rwanda
JCI yo mu gihugu cya Niger nayo yasinyanye amasezerano n'iy'u Rwanda
JCI yo mu gihugu cya Niger nayo yasinyanye amasezerano n'iy'u Rwanda
Pacifique Uwineza uhagarariye ba rwiyemezamirimo bato mu Rugaga rw’Abikorera (PSF) asaba urubyiruko kuba ibisubizo ku bibazo babona aho batuye ko andi mahirwe aziraho ariko batangiye
Pacifique Uwineza uhagarariye ba rwiyemezamirimo bato mu Rugaga rw’Abikorera (PSF) asaba urubyiruko kuba ibisubizo ku bibazo babona aho batuye ko andi mahirwe aziraho ariko batangiye
Perezida wa JCI Rwanda, Luce Gloria Nishimwe yabwiye IGIHE ko uyu mwaka utandukanye n’indi yabanje. Usize bagiranye amasezerano y’ubufatanye n’izindi JCI zo mu bindi bihugu
Perezida wa JCI Rwanda, Luce Gloria Nishimwe yabwiye IGIHE ko uyu mwaka utandukanye n’indi yabanje. Usize bagiranye amasezerano y’ubufatanye n’izindi JCI zo mu bindi bihugu
Tuyisenge  Liza ukora mu bijyanye n'ubukerarugendo no gutegura ibirori yavuze ko ibiganiro bya Be Bold birema imbaraga muri ba rwiyemezamirimo bato
Tuyisenge Liza ukora mu bijyanye n'ubukerarugendo no gutegura ibirori yavuze ko ibiganiro bya Be Bold birema imbaraga muri ba rwiyemezamirimo bato

Amafoto ya IGIHE: Dushimimana Pacifique