Ni igikorwa cyo kwamamaza abakandida ba FPR-Inkotanyi ku myanya y’Abadepite ndetse n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba na Chairman cyabereye mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Nyakanga 2024.
Nizeyimana Meddy wahawe umwanya ngo asobanure igituma abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bazayishigikira mu matora ateganyijwe mu minsi itanu iri imbere.
Yavuze ko mu bigaragarira amaso, Nyarugenge ari umwe mu mirenge irangwa n’isuku kubera imiyoborere myiza kandi umutekano ugaragara mu bice byose byaho ari intambwe y’indashyikirwa.
Yagize ati “Kuba abaturage bose bishimye kandi barinzwe byose ni Chairman Paul Kagame, kuba u Rwanda rusigaye rugendwa n’abashoramari niwe ndetse buri kimwe cyose dufite kugeza uyu munsi turakimukesha.”
“Kugera kuri ibyo byose kandi akenera abamufasha, abo ni ba badepite dutora by’umwihariko abari muri FPR-Inkotanyi. Kumutora ni ugukomeza gushyira umuturage ku isonga.
Umwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, Mwiza Rosalie Melyse, yavuze ko “Twishimiye gushyigikira abadepite ba FPR kandi tukazabatorana na Chairman wayo ariwe Paul Kagame. Byagenze neza kandi inkoko niyo ngoma, tariki ya 15 Nyakanga tukabimwereka.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije akaba n’Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, Uwamahoro Genevieve, yashimiye ubwitange bwagaragajwe ndetse no kubashishikariza kuzatora neza.
Yagize ati “Reka nshimire abanyamuryango ba FPR mu Murenge wa Nyarugenge, ni intore cyane. Ibyishimo dufite nta wundi tubikesha usibye Paul Kagame kandi tugomba kumwereka ko ducyeye kandi dusobanutse."
Abadepite batatu bari bahagarariye bagenzi babo muri FPR-Inkotanyi ni Eric Kayiranga, Mujawabega Yvonne, Mukayiranga Muyango Sylvie ndetse na Ingabire Neema Eugenie wo mu Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), ryihuje na FPR-Inkotanyi.
Abatuye muri uyu murenge bemeranyijwe ko bazafatanya n’abandi batuye mu Karere ka Kicukiro ndetse na Gasabo ubwo bazaba bamamaza Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ku itariki ya 12 bizabera i Bumbogo mu gihe ku ya 13 Nyakanga 2024, azahura n’abatuye i Gahanga.
Amafoto: Hategekimana Bovary



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!