00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ab’i Nyarugenge bagaragaje impamvu zituma bashyigikira FPR-Inkotanyi (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 July 2024 saa 09:08
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Nyarugenge bahuriye hamwe baganira ku myaka 30 ishize u Rwanda rwiyubaka, bashima uruhare rw’imiyoborere ya FPR-Inkotanyi yatumye Igihugu kiva ibuzimu kikagaruka ibuntu.

Ni igikorwa cyo kwamamaza abakandida ba FPR-Inkotanyi ku myanya y’Abadepite ndetse n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba na Chairman cyabereye mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Nyakanga 2024.

Nizeyimana Meddy wahawe umwanya ngo asobanure igituma abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bazayishigikira mu matora ateganyijwe mu minsi itanu iri imbere.

Yavuze ko mu bigaragarira amaso, Nyarugenge ari umwe mu mirenge irangwa n’isuku kubera imiyoborere myiza kandi umutekano ugaragara mu bice byose byaho ari intambwe y’indashyikirwa.

Yagize ati “Kuba abaturage bose bishimye kandi barinzwe byose ni Chairman Paul Kagame, kuba u Rwanda rusigaye rugendwa n’abashoramari niwe ndetse buri kimwe cyose dufite kugeza uyu munsi turakimukesha.”

“Kugera kuri ibyo byose kandi akenera abamufasha, abo ni ba badepite dutora by’umwihariko abari muri FPR-Inkotanyi. Kumutora ni ugukomeza gushyira umuturage ku isonga.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, Mwiza Rosalie Melyse, yavuze ko “Twishimiye gushyigikira abadepite ba FPR kandi tukazabatorana na Chairman wayo ariwe Paul Kagame. Byagenze neza kandi inkoko niyo ngoma, tariki ya 15 Nyakanga tukabimwereka.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije akaba n’Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, Uwamahoro Genevieve, yashimiye ubwitange bwagaragajwe ndetse no kubashishikariza kuzatora neza.

Yagize ati “Reka nshimire abanyamuryango ba FPR mu Murenge wa Nyarugenge, ni intore cyane. Ibyishimo dufite nta wundi tubikesha usibye Paul Kagame kandi tugomba kumwereka ko ducyeye kandi dusobanutse."

Abadepite batatu bari bahagarariye bagenzi babo muri FPR-Inkotanyi ni Eric Kayiranga, Mujawabega Yvonne, Mukayiranga Muyango Sylvie ndetse na Ingabire Neema Eugenie wo mu Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), ryihuje na FPR-Inkotanyi.

Abatuye muri uyu murenge bemeranyijwe ko bazafatanya n’abandi batuye mu Karere ka Kicukiro ndetse na Gasabo ubwo bazaba bamamaza Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ku itariki ya 12 bizabera i Bumbogo mu gihe ku ya 13 Nyakanga 2024, azahura n’abatuye i Gahanga.

Meddy Nzeyimana yashimye ibyiza FPR-Inkotanyi yagezeho
Ababyeyi bishimira ko Paul Kagame yatumye babona amata yo guha abana
Urubyiruko rwanejejwe no kumva imigabo n'imigambi by'abakandida ba FPR-Inkotanyi
Abadepite batanze icyizere ko bazavuganira abazabagirira icyizere
Abakandida ba FPR-Inkotanyi ku myanya yo kujya mu Nteko Ishinga Amategeko
Mukayiranga Sylvie Muyango ni umwe mu bahagarariye FPR mu matora y'Abadepite
Ingabire Neema Eugenie wo muri UDPR yashimye uko abatuye Nyarugenge bishimiye ibyiza byagezweho
Abatuye mu Murenge wa Nyarugenge n'abandi batuye Umujyi wa Kigali bakereye kwamamaza abakandida ba FPR-Inkotanyi mu matora ataha
Ni igikorwa cyabereye mu Mujyi wa Kigali
Urubyiruko runejejwe no kuzatora Chairman wa FPR-Inkotanyi
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Umurenge wa Nyarugenge yibukije abitabiriye iki gikorwa kuzatora neza
Nzeyimana Luckman ni umwe mu bahamya b'ibyiza byagezweho na FPR-Inkotanyi
Nzeyimana Luckman niwe wayoboye igikorwa
Byari ibyishimo bidasanzwe
Abagore ni bamwe mu bashima Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
Bamenya yari anezerewe bidasanzwe
Muyoboke Alex uri mu bajyanama b'abahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda ntiyatanzwe
Senderi yaririmbye indirimbo ze zishimangira ibyagezweho kubera Inkotanyi
Aziz usanzwe afana Kiyovu Sports ashima iterambere ry'u Rwanda ryagizwemo uruhare runini na FPR-Inkotanyi
Abashyigikiye FPR-Inkotanyi ntibatinya kwisiga irangi kubera ibyishimo
Ubwo umuhanzi Senderi yasusurutsaga abatuye mu Murenge wwa Nyarugenge
Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya arimo acinyana n'abandi akadiho
Abashyushyarugamba bafashije abitabiriye iki gikorwa kutagira irungu
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimiye ibyiza bagezeho

Amafoto: Hategekimana Bovary


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages